Kuri uyu wa 18/09/2018 ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Nyakubahwa Nsengiyumva Fulgence yifatanyaga n’abaturage baturiye dam ya Muyanza mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2018 A, yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagahinga, bakabyaza umusaruro dam ya Muyanza kuko izajya ibafasha kuhira imyaka yabo, bityo ntibakangwe n’ihindagurika ry’ikirere.

Muri icy gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga, hatewe imbuto y’ibigori hamwe n’imboga ziganjemo intoryi, beterave n’amashu ndetse huhirwa n’imboga zatewe.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abaturage kubyaza umusaruro ubutaka batunganyirijwe, bagahinga bakoresheje inyongeramusaruro zirimo ifumbire mvaruganda, ifumbire y’imborera kandi bagatera imbuto y’indobanure ngo kuko aribyo bizabafasha kwiteza imberere no guhaza isoko. Yabasabye guhingira isoko, Rulindo ikaba ikigega cy’igihugu.

Yabasabye kandi gufata neza ibikorwaremezo byo kuhira imyaka hifashishijwe Dam ya Muyanza, birinda kubyiba no kubyangiza.  Yabasabye kurwanya isuri; kugira isuku ku mubiri mu ngo, aho bakorera no kugira ubwiherero butunganye.

Dam ya Muyanza iherereye mu Murenge wa Buyoga, ikaba izafasha abaturage bo mu Mirenge ya Buyoga, Burega, Ntarabana na Cyinzuzi mu kuhira imyaka ku buso bwa hegitari 1100. Dam ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka Miliyari zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Rwanda, ubuso bumaze gutunganywa mu bishanga no ku misozi bukaba bwuhirwa ni hegitari 48,000mu gihe ubuso bushobora gutunganywa bukaba bwakuhirwa ari hegitari 600,000.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*