Ku wa 15 Nzeri 2018, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda udasanzwe wahariwe ibikorwa bya Pan African Movement (PAM). Ku rwego rw’Akarere uwo muganda wakorewe mu Murenge wa Murambi, AKagali ka Bubangu, umudugudu wa Rebero. Ibikorwa byakozwe byibanze mugusiza ibibanza, gusana no kubaka amacumbi y’abaturage batishoboye hamwe n’abahuye n’ibiza, amazu yabo agasenywa n’imvura.

Muri uyu muganda abaturage bo mu Murenge wa Murambi bifatanyije na Perezida w'Inama njyanama y’Umurenge Kalimba Mathias, abahagarariye inzego z’umutekano hamwe na Vice Prezida wa PAM ku rwego rw’Akarere Madame Nyiramajyambere Josephine watanze ubutumwa bwagarutse mu ku nsanganyamatsiko igira iti “Kugira Umuryango Nyafurika ubereye Umunyarwanda n’Umunyafurika.”

Madame Nyiramajyambere Josephine, yibukije abitabiriye umuganda ko Pan African Movement ari Umuryango ugamije guharanira agaciro, ubufatanye n’iterambere ry’Abanyafurika. Intego zawo Ishami ry’u Rwanda zikaba ari uguharanira kwimakaza indangagaciro yo kwiyumvamo Ubunyafurika (panafricanism) duharanira kubaka africa twifuza  muri gahunda z’iterambere n’impinduka birambye by’u Rwanda.

Yabasabye kandi kwimakaza indangagaciro yo gukunda iby`iwacu. Yagize ati: “Bikunze kugaragara ko abantu bamwe bahitamo  kwitabira ibituruka n`ibikorerwa hanze y`u Rwanda n`Africa kandi iwacu bihari kandi byizaUrugero: Ibiribwa, Imyambaro, Imitako n’ibindi ibyo rero ntibikwiye kuturanga nk’abanyamuryango ba PAM kuko tugomba guha agaciro Made in Rwanda, Made in Africa.”

Abitabiriye umuganda basabwe kwimakaza indangagaciro Nyarwanda na ny`Africa, gutandukana no kugendera kure iby’umuco w’ahandi wangiza uwacu, guharanira ko umunyafrica yigira ndetse akanihesha agaciro, kugendera ku masomo twasigiwe n`intwari z`Africa Major General GISA RWIGEMA Fred, Nkwameh Nkrumah, Mwalimu Julius KAMABARAGE NYERERE, THOMAS SANKARA, n’abandi.  

Abaturage basabwe kwita ku buzima bwacu, kurwanya ibiyobyabwege ahariho hose, gukumira no kurwanya icuruzwa ry`abantu, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abantu noa kungendera ku ngero nziza duhabwa n’ubuyobozi bwiza by’umwihariko urugero rwiza duhabwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika KAGAME Paul, maze tugaharanira amahoro, kwigira no kutavogerwa mu mitekereze.

Umuganda wahariwe ibikorwa bya PAM ukaba utegura Inama Nkuru yayo ifite insanganyamatsiko igira iti:“Kugira Umuryango Nyafurika ubereye Umunyarwanda n’Umunyafurika”. Iyi Nama Nkuru ikaba  izaba tariki ya 23 Nzeri 2018 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*