Ku gicamunsi cyo ku wa 14/09/2018 mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Kabaraza mu cyumba cy'inama cya Hotel Dian Fossey Nyiramacibiri habaye igikorwa cyo kurebera hamwe uko imihigo y'umwaka ushize yagenze no gufata ingamba zo kwesa imihigo y'uyu mwaka wa 2018-2019, Akarere kakazaza ku isonga mu kwesa imihigo.

Icyo gikorwa cyayobowe na Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, cyitabirwa n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru col. Karega, Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo Ingenieur Gatabazi Pascal, Abagize komite nyobozi y'Akarere, abagize inama y'umutekano y'Akarere itaguye, abafatanyabikorwa, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ibigo by'ubuvuzi hamwe n'abakozi b'Akarere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo KAYIRANGA Emmanuel, yashimiye abakozi, abafatanyabikorwa ndetse n’inzego z’umutekano imbaraga bashyize mu kwesa imihigo y’uwaka ushize, Akarere ka Rulindo kakava ku mwanya wa 29 kabonye mu mwaka wa 2016-2017, kakaza ku mwanya wa 2. Yabasabye gukomeza guhuza imbaraga, bakirinda kwirara Akarere kakazabona umwanya wa mbere.

Muri iki gikorwa Imirenge 3 ya Bushoki, Ngoma na Mbogo  yahize iyindi mu kwesa imihigo yahawe ibikombe by'ishimwe.

Mu mpanuro ze, Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye Abayobozi, abakozi n'abafatanyabikorwa gukomeza gutahiriza umugozi umwe, kuzuzanya, kugirana inama no gukeburana aho bibaye ngombwa.

Yagize ati : “Ibanga ryo kwesa imihigo ni ugukorera hamwe, mudakoreye hamwe ntimwakwesa imihigo. Umukozi udakora neza yegerwe agirwe inama, nibinanirana ahabwe ibihano uko amategeko abiteganya; habeho kuzuzanya umukozi, umufatanyabikorwa n’umuyobozi bose bagire ibikorwa by’imihigo ibyabo.”

Guverineri yasabye ko hatabaho kwirara kuko umwanya wa mbere n'abandi baba bawushaka, ahubwo tugakora cyane kugira ngo Akarere kazaze ku isonga mu kwesa imihigo. Yibukije kandi ko ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage (human security) bigomba gukemurwa mu buryo bwihuse, abaturage bakabaho mu bwisanzure no mu mudendezo uzira umwanda, bafite isuku, bafite mitiweli, amacumbi n’ abana biga neza.

Iki gikorwa cyashojwe no gusinya imihigo y’umwaka wa2018-2019, aho Umuyobozi w’Akarere yasinyanye imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bagasinyana n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari  bagasinyana n'Abayobozi b’imidugudu.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*