Kuri uyu wa 11 Nzeri 2018, hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Rulindo hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2019 A. Mu gutangiza icyo gihembwe cy’ihinga, abaturage  bashishikarijwe guhinga kijyambere no gukoresha ifumbire ku bipimo bikwiye.

Muri iki gikorwa abahinzi bifatanyije n’abamamaza buhinzi bakorera mu midugudu aho batuye, abakozi bashinzwe iterambere mu tugari, abafashamyumvire, abayobozi hamwe n’abaturage bibumbiye mu matsinda ya “Twigire Muhinzi.”

Ku rwego rw’Akarere igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga  cyabereye  mu Murenge wa  Cyungo, Akagari ka Rwiri, Umudugudu wa Nturo, site ya Kirima; haterwa ibishyimbo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Mulindwa Prosper hamwe n’abakozi b’Akarere bafite ubuhinzi mu nshingano, bifatanyije n’abaturage ba Cyungo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu   Mulindwa Prosper mu butumwa yatanze,  yakanguriye abahinzi  guhinga bya kijyambere bagakoresha ifumbire kubihingwa byose kandi bakubahiriza ibipimo byagenwe kubuso bahinga. Yabasabye kandi guhinga kinyamwuga barwanya indwara n'ibyonnyi, guhinga bubahiriza ibihingwa byumvikanyweho kuri site, kwihutisha imirimo y'ihinga kugira ngo imvura itabacika, no kurwanya isuri.

Kuri site zitandukanye zatangirijweho igihembwe cy’ihinga hatewe imbuto y’ibigori, ahandi haterwa ibishyimbo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*