Ibyo abaturage bo mu Murenge wa Mbogo babitangaje  ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Nzeri basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri Amabassade y’Ubudage (parliamentary State Secretary to the Federarl Minister for Economic cooperation and development) Dr Maria Flachsbarth, wari uje gusura ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Yanze byakozwe n'umushinga FONERWA ( birimo gukora amaterasi y'ndinganire, amaterasi yikora, gutera ibiti birwanya isuri, ...) bitewe inkunga n'igihugu cy'Ubudage binyuze muri KFW.

Tuyizere Jean Claude utuye mu Murenge wa Mbogo, Akagari ka Rurenge, umudugudu wa Karehe, yavuze ko ibikorwa by’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Yanze, FONERWA, byamuteje imbere ku buryo bugaragara.

Yagize ati: “Umushinga ukigera mu Murenge wa Mbogo, nabonye akazi ko guca amaterasi bakampemba. Muri ayo mafaranga nahembwaga, nahise mfunguza konte muri SACCO nkajya nizigama. Igihe cyarageze mu mafaranga nizigamye nguramo inka ebyiri, ubu ndahinga mu mirima yanjye nayo yakozwemo amaterasi, nkabona ifumbire, abana bakanywa amata; mbese ubuzima bwanjye bwarahindutse, mbikesha FONERWA. Ndahinga ngasagurira isoko, nkabona amafaranga nizigama mu bimina kandi umugore n’abana bakabona ibyangombwa bakenera mu rugo. Sii njyewe njyenine FONERWA yateje imbere kuko hari n’abandi twakoranye, bakaba barizigamye, bakagura moto, ubu ni abamotari.”  

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Amabassade y’Ubudage Dr Maria Flachsbarth, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa byakozwe n’umushinga FONERWA, by’umwihariko bagakomeza kubyaza umusaruro amaterasi bakorewe. Yashimye kandi ko mubo ibikorwa by’umushinga FONERWA higanjemo urubyiruko, ibyo bikaba bitanga ikizere ko urubyiruko narwo ruzagira uruhare mu kubungabunga ibyakozwe, mu kwiteza imbere no mu kubyaza umusaruro ayo materasi, bityo igihugu kigatera imbere. Dr Maria Flachsbarth yagize ati: “ibikorwa by’umushinga fonerwa si inkunga, ahubwo ni uburenganzira bwanyu. Murasabwa rero gusigasira ibyo bikorwa no kubibyaza umusaruro.

Abaturage berekanye umusaruro bakura mu materasi, batanga ubuhamya bw'ibyo umushinga FONERWA wabagejejeho ndetse basaba ko uwo mushinga wakongererwa inkunga ukabasha gukomeza ibikorwa byo gukora amaterasi no kurwanya isuri kuko byabagiriye akamaro kandi hakaba hakiri ubuso butarwanyijeho isuri; kuko Biteganyijwe ko ibikorwa bya FONERWA bizasubikwa mu mpera z'uku kwezi kwa 09/2018.

Umushinga FONERWA uterwa inkunga n'igihugu cy'Ubudage binyuze muri banki y’Abadage itsura amajyambere, KFW.

Mu Karere ka Rulindo FONERWA ikorera mu mirenge ya Mbogo, Shyorongi, Rusiga na Ngoma, ahakorwa bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Yanze kuko uwo mugezi wa Yanze ariwo ugaburira amazi Umujyi wa Kigali, igihe wahuraga n’isuri ituruka ku misozi wasangaga amazi abura mu mujyi wa Kigali, ndetse na makeya agezeyo akagerayo yanduye kubera isuri.

Mu gusoza Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yashyikirije umushyitsi impano y'urwibutso yari irimo ibikorerwa mu Karere ka Rulindo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*