Nyuma yo gutunganya dam ya Muyanza, izajya ifasha abaturage bo mu Mirenge ya Buyoga, Burega na Cyinzuzi kuhira ubuso bungana na hegitali 1100, Ubuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'umushinga ukorera muri Minisiteri y'ubuhinzi RSSP/LWH wakoze igikorwa cyo gutunganya iyo dam, hamwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ibicuruzwa bijya mu mahanga, NAEB bateguye urugendoshuri rugamije kwereka abashoramari amahirwe ari mu Muyanza.

Urwo rugendoshuri rukaba rwakozwe kuri uyu wa 29/08/2018, aho abayobozi ba Koperative, abashoramari mu buhinzi bw'imboga, indabo n'imbuto, abayobozi b'ibigo by'amashuri bituriye Dam ya Muyanza basuye Dam bakareba ibikorwa byakozwe, amahirwe abaturage bafite yo guhinga umwaka wose badahagarara kuko batazakangwa n'izuba mu gihe cy'impeshyi kuko bazajya buhira ubuso bwa hegitari 1100.

Abashoramari bishimiye icyo gikorwa cyiza Leta yashoyemo amafaranga, bizeza abaturage kuzabagurira umusaruro wabo kandi bakabasanga mu Mirenge aho batuye, batavunitse bawujyana ku isoko, ndetse babizeza ko bazajya bashishikariza abandi bashoramari kuza gushora imari i Rulindo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Mulindwa Prosper yashimiye abashoramari ubwitange n'ubushake bagaragaje bitabira urugendoshuri, abasaba kuba abavugizi ba Rulindo, umusaruro w'abaturage ukazabona isoko, kandi abizeza ubufatanye buhoraho.

Simon Ethangatta, umushoramari wo mu gihugu cya Kenya ukora ubucuruzi bw'indabo n'ubuhinzi bwazo, ufite kampani yitwa Floramatt Ltd yavuze ko ngo kuri we Dam ya Muyanza ije imubera igisubizo kuko indabo wasangaga mu gihe cy'izuba zabaga nkeya kandi ziba zikenewe ku isoko. Ngo azafatanya n'abahinzi abigishe uko zihingwa, ababishaka abahe imbuto kandi igihe zizaba zeze abagurire umusaruro wabo.

Umushinga wo gutunganya Dam ya Muyanza  hamwe n'ubuso buzuhirwa bwa hegitari 1100, watwaye akayabo k'amafaranga y'u Rwanda Miliyari 17, ukaba witezweho kuzafasha abahinzi ba Rulindo guhinga imboga, imbuto n'indabo hamwe n'ibindi bihingwa mu bihe byose by'umwaka kuko abahinzi batazakangwa n'impeshyi, bazajya buhira babifashijwemo n'iyo dam.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*