Kuri uyu wa 25/08/2018 mu Karere ka Rulindo, mu Mirenge yose igize Akarere hakozwe ibikorwa by'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku gutunganya imihanda igana kuri sites z'ahazabera amatora y’Abadepite, kubaka amazu y'abatishoboye n'ibikorwa byo kurwanya isuri.

Umuyobozi w'Akarere Kayiranga Emmanuel, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, akaba n'imboni y'Akarere ka Rulindo Me Evode Uwizeyimana, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Ingabo 75Bn Lt Col Joseph Mwesigye, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Rulindo Lt Col John Ndoli, Umuyobozi wa Police mu Karere ka Rulindo CIP Laurent Rafiki, Abakandida députés Akimpaye Christine na Nzeyimana Jean Védaste bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Ntarabana,  mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wo mu Kagari ka Kajevuba, Umudugudu wa Rusasa, ugana kuri site y'itora y’urwunge rw’amashuri rwa Rusasa.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Mulindwa Prosper yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kisaro, Akagari ka Sayo mu mudugudu wa Rusongati ahakozwe imirimo yo gutunganya site y'itora n'inzira zijyayo; gucukura ibyobo bifata amazi y'imvura no kubakira umuturage witwa Nyirazaninka utagira aho aba.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutabera Me Evode Uwizeyimana, mu ijambo rye, yashimiye Akarere ka Rulindo, ubufatanye bwaranze abaturage n’ubuyobozi, Akarere kakaba karavuye ku mwanya wa 29 kakaza ku mwanya wa 2 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017-2018; yasabye abaturage ndetse n’abayobozi kurangwa n’ishyaka baharanira kujya imbere, umwaka utaha wa 2018-2019 Akarere ka Rulindo kakazaza ku isonga mu kwesa imihigo.

Nyuma y’umuganda kandi abaturage bahawe ubutumwa bubakangurira kuzitabira Amatora y'Abadepite, kwita ku mirire no gukurikirana imikurire y'abana babarinda kugwingira, gutangira mitiweli ku gihe no kwirinda kujya mu bavuzi biyita aba gakondo kuko batanga imiti idafite ubuziranenge, bityo ikaba yabangiriza ubuzima; kugira isuku’ kwirinda ibiyobyabwenge no kwicungira umutekano.

Ibiganiro byashojwe abaturage bacinya akadiho, bishimira ibyiza bagezeho.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*