Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2018, Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Tumba, ryizihije imyaka 10 rimaze rishinzwe, hishimirwa uruhare ryagize mu guhanga udushya ndetse ndetse basabwa ko utwo dushya bahanze tugezwa ku baturage kugira ngo biteze imbere.

Iri shuri ryahoze ryitwa Tumba College of Technology, TCT, ryatangiye mu 2007 ariko ritahwa ku mugaragaro ku wa 20 Kanama 2008.

Ni ishuri riterwa inkunga na Guverinoma y’u Buyapani binyuze mu kigo cy’icyo gihugu gitsura ubutwererane mpuzamahanga, JICA.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Rulindo, MU Murenge wa Bushoki,  Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura, yagaragarijwe udushya twahanzwe n’iri shuri birimo icyuma gishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, imbabura zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, imashini irarira ikanaturaga  amagi akavamo imishwi n’ibindi.

Minisitiri Mutimura yagize ati “Ibi bintu byose twabonye mushobora kubikoresha mu kwigisha no mu bushakashatsi, ariko abaturage nabo bakeneye ibi bikoresho mukora kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.”

Ariya mashyiga ashobora kugira ingaruka nziza zirimo n’iterambere ry’ubukungu. Tumba n’izindi IPRC zigomba guhaguruka zigafasha umuryango Nyarwanda mu buryo bwose bushoboka.”

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence, yavuze ko batangiye kwegereza aturage ibyo bakora bahereye ku karere bakoreramo, nk’imbabura zikoreshwa ibicanwa bitangiza ikirere “briquettes”.

Ati “Icyo ubu tugomba gukora ni ukugerageza kuyikora neza no kuyishyira ku giciro kinogeye buri wese. Hari na kiriya cyuma gituraga amagi amakoperative atubwira ko cyagabanyije ikiguzi cy’umushwi, ibyo dukora abaturage barabyishimira.”

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko bishimira umusaruro wa IPRC Tumba, by’umwihariko kuba 95% by’abayizemo bashimwa n’ibigo bakorera.

Yavuze ko uretse inkunga ya miliyoni 17$ batanze yo gusana iri shuri n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, bateganya no kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi no kuzana inzobere ziturutse mu Buyapani.

Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi 2000 bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), barimo 77.5% bihangiye imirimo cyangwa bakabona akazi mu bigo bitandukanye, abandi bagakomeza amasomo.

Ubu IPRC Tumba ifite abanyeshuri 826, biga mu mashami atatu ariyo Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (Information Technology), Itumanaho (Electronics and Telecommunications) n’ibijyanye n’ingufu (Alternative Energy).

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*