Hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo ku wa 03 Kanama 2018, abaturage bizihije umunsi mukuru w’umuganura, bishimira ibyo bagezeho, abakuru n'abato barasabana basangira umusaruro w’ibyo bejeje.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kuganira ku byateza imbere imidugudu, abaturage basabanye, bidagadura mu mbyino, mu mivugo no mu mikino ishimisha abantu.

Mu murenge wa Shyorongi, mu kwizihiza umunsi w’umuganura, bifatanyije n’umuryango Compassion Internal, imiryango 6 yorojwe inka, imiryango 42 ihabwa matelas mu rwego rwo guca nyakatsi mu buriri no kwimakaza isuku.

Mu Murenge wa Murambi, habayeho gutaha inyubako y’ishami rya SACCO Ijabo Murambi, iryo shami rikaba ryarubatswe mu Kagari ka Bubangu mu rwego rwo korohereza abakiriya b’iyo SACCO batuye kure y’icyicaro gikuru kuko bakoraga urugendo rurerure.

Ku gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera Me Evode Uwizeyimana hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo n’inzego zikorera mu Karere, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rusiga mu kwizihiza Umuganura .

Ibirori byahuriranye no gusoza imurikabikorwa ryari rimaze iminsi 3 ribera mu Kigo Ndangamuco Ikirenga giherereye mu Murenge wa Rusiga. Ibirori byaranzwe no gusinya imihigo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa, inbitaramo mu mbyino, umurishyo w’ingoma, gusabana no gusangira kw’abaturage n’abayobozi.

Abaturage bataramiwe n’abahanzi batandukanye  barimo umucuranzi w’inanga Munyakazi Deo, Beni Nganji (Mugisha Benjamin), Jay Polly n’Itorero Ikirenga.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*