Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, yasabye inzego zitandukanye mu Karere ka Rulindo gukorera hamwe ibikorwa biteza imbere Akarere ka Rulindo, hashyirwa imbere ibiganiro kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye.

Ubu butumwa yabutanze ku wa 3 Kanama 2018, mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Kigo Ndangamuco Ikirenga, giherereye ku Kirenge cya Ruganzu mu Murenge wa Rusiga, ryateguwe n’Akarere hamwe n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF).

Uwizeyimana yashimye ibyamuritswe avuga ko birimo ibizamura Akarere ka Rulindo n’abaturage, yavuze kandi ko buri muturage afite inshingano yo kugira uruhare mu bimukorerwa, kugira ngo Rulindo ibe ahantu abaturage bafite ubushobozi, batabarana, batanga amakuru bagafatanya n’inzego z’umutekano, batumva ko hari abandi bari kubakorera ibyo bakwiye kuba bikorera.

Yagize ati: “Buri wese amenye ko Rulindo ari ingobyi imuhetse; iyo iteye imbere na we aba ateye imbere cyangwa ko iyo ateye imbere Rulindo na yo itera imbere.”

“Bisaba ko dufatanya, duhanahana amakuru tukaganira tukamenya igikenewe kurusha ikindi kubera ko no mu byihutirwa haba harimo ibyihutirwa kurusha ibindi bisaba ko abantu bajya inama bagafata ibyemezo byaganiriweho”.

Uwizeyimana kandi yasabye imiryango nterankunga ikorera mu karere ka Rulindo guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda mu byo bakora kugira ngo ababikorerwa babashe kumenya ibyo ari byo.

Yabishingiye ku kuba gahunda z’ibikorwa by’iyi miryango, ibyapa n’ibirango byandikwa mu ndimi z’amahanga aho kubyandika mu Kinyarwanda ku buryo abaturage batazizi ari na bo bikorerwa badashobora kubisobanukirwa.

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo, Padiri Nzabonimpa Augustin, yavuze ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku bufatanye bw’inzego zose bikaba ari ko bimeze muri aka karere  abafatanyabikorwa n’ibyo bakora bigahabwa agaciro.

Yagize ati: “Urugamba turiho turufatanyije twese, nk’abitsamuye, tugomba gukoresha imbaraga zacu; zaba imbaraga z’ubwenge, ibitekerezo n’imbaraga z’amaboko tugakorera iki gihugu kuko urugamba dufite ubu ni urw’iterambere kandi rusaba uruhare rwa buri wese nta kuvunisha abandi”.

Yasabye abaturage ko ibyagezweho bakomeza kubisigasira bongera umusaruro, bawongerera agaciro kugira ngo basagurire n’amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yashimiye abafatanyabikorwa ubushake n’umurava badahwema kugaragaza mu bikorwa bakora biteza imbere abaturage, abizeza ubufatanye ndetse asaba abaturage gusigasira ibyagezweho, bakagira uruhare mu bibakorerwa bityo bagatera imbere.

Muri uyu muhango wo gusoza imurikabikorwa, habaye n'igikorwa cyo gusinya imihigo y'umwaka wa 2018/2019 hagati y'Akarere n'abafatanyabikorwa.

Imurikabikorwa by’Akarere ka Rulindo ryatangiye ku wa 01 Kanama 2018, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Nk’uwikorera dusigasire iterambere twongera umusaruro.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*