Kuri uyu wa 01 Kanama 2018, mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga, mu Kigo Ndangamuco Ikirenga hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa by’Akarere ka Rulindo, n’abafatanyabikorwa bako barimo urugaga rw’abikorera, imiryango yigenga (local and International NGOs) ikorera mu Karere, ibigo by’amashuri ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga bikorera mu Karere.

Muri iri murikabikorwa abaturage barimo kugaragarizwa serivisi abafatanyabikorwa batanga, udushya abikorera bo mu Karere bamaze kugeraho ndetse bagahabwa serivisi zimwe na zimwe zirimo ubuvuzi bw’amaso, ubuvuzi bw’amenyo no gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso no gupima igipimo cy’isukari mu mubiri.

Muri iri murikabikorwa kandi abaturage barimo guhabwa serivisi zijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka, aho abaturage barimo gukorerwa ibyangombwa by’ubutaka, abakora ihererekanya ry’ubutaka bujuje ibisabwa bakaba bahita batahana icyangombwa cy’ubutaka.

Abaturage bafite ibibazo bijyanye n’amakosa agaragara mu byiciro by’ubudehe harimo nko gukosoza nimero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango n’ibindi bibazo bituma umuturage atabashakwishyura mitiweli barimo gukosorerwa bagahita bishyura mitiweli.

Muri iri murikabikorwa kandi harimo igicuruzwa gishya cy’uruganda Entreprise Urwibutso, akaba ari mayonnaise yitwa “Ako” hari kandi n’ifu y’ibigori bakunda kwita kawunga yitwa “Igisubizo” y’uruganda rwa Base Company rukorera mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo.

Iri murikabikorwa rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro ku wa 01 Kanama 2018 na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, mu ijambo rye akaba yarashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu n’iry’Akarere. Yabasabye kandi gukomeza ubufatanye no guharanira guhanga udushya bateza imbere umuturage.

Imurikabikorwa by’Akarere ka Rulindo ryatangiye ku wa 01 Kanama 2018 rikaba rizasozwa ku wa 03 Kanama 2018 hizihizwa umuganura, mu gitaramo kizabera mu Kigo Ndangamuco Ikirenga. Insanganyamatisko igira iti : “Nk’uwikorera, dusigasire iterambere twongera umusaruro.”

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*