Rulindo, ku wa 30/06/2018 mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa kamena 2018. Uwo muganda wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye bahuye n’ibiza bikabangiriza amacumbi. Ibyo bikorwa  birimo gusiza ibibanza, kubumba amatafari, kuzamura inzu no guhoma amazu;  gutunganya no gusana imihanda yangijwe n'ibiza.

Ku rwego rw'Akarere ibikorwa by' umuganda rusange byabereye mu Murenge wa Cyungo aho Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, Umuyobozi w'Ingabo zikorera mu Karere ka  Rulindo na Gicumbi Lt Col Joseph Mwesigye, Uhagariye Polisi  CIP Jean Léonard Ntirushwa bifatanyije n'abaturage b'Imirenge ya Cyungo na Rukozo mu gusana umuhanda uhuza iyo mirenge yombi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mulindwa Prosper yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mbogo mu gusana umuhanda Mukoto- Ngabitsinze wangijwe n'imvura nyinshi. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Base mu kubakira abatishoboye imirima y’igikoni.

Nyuma y'umuganda abaturage bahawe ubutumwa bubakangurira kugira isuku, kwitabira ibikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, kwirinda icyorezo cyateye mu matungo cya RVF, kwirinda no kurinda abakobwa bakiri bato inda zitateganyijwe, kwirinda amakimbirane mu miryango, gutanga mitiweli ku gihe no kubyara abana bashoboye kurera.

Umuganda wagenze neza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*