Ibi Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yabisabye abayaza n’abaforomo mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'abaforomo n'ababyaza byateguwe ku bufatanye n'Urugaga rw'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, byabereye mu murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena 20018, igikorwa cyahuriranye no gutangiza ku mugaragaro "Nursing Now campain" izamara imyaka itatu abaforomo baharanira ubuzima bwiza no kugera kuri SDGs

Muri ibi birori habayeho   kwishimira ibyagezweho mu mwuga w’ababyaza n’abaforomo cyane gushima Leta y'u Rwanda uburyo iha agaciro kandi yitaku baforomo n’ababyaza, gukora ubukangurambaga mu gukumira no kwirinda indwara binyuze mu kuboneza urubyaro, gukangurira abaturage gutanga mutuelle, kugabura indyo yuzuye no kwirinda indwara zitandura hatangwa na serivisi. Habayeho kandi kureba ibitaragezweho no gufata ingamba nshya zo gutuma  bigerwaho mu gihe cya vuba. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yashimiye Abaforomo n’ababyaza akazi k'ubwitange bakora nk'umuhamagaro ko kwita ku buzima bw'umuturage. Yashimiye kandi Minisiteri y’ubuzima kuba yarahisemo ko Umunsi Mpuzamahanga  w’Abaforomo n’ababyaza ubera I Rulindo. Meya Kayiranga yashimiye minisiteri y’ubuzima uburyo irimo kuvugurura inzego z’ubuvuzi ikaba irimo kugenda irandura ibyagaragaraga nk'ibibazo mu bijyanye no gutanga akazi, isuzuma bushobozi ry’abakozi, avuga ko urwego rw'ubuzima rugeze ku ntera ishimishije. Yagize ati : “Urwego rw’ubuvuzi rwavuguruwe rurubakitse kandi umusaruro cyangwa ibipimo by'ubuzima bigenda bizamuka ni gihamya.”

N’ubwo abaforomo n’ababyaza bishimira intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuvuzi hari zimwe  mu nzitizi bagaragarije Minisitiri banasaba ubuvugizi harimo umubare muke w’abakozi bigatuma bamwe mu baforomo n’ababyaza bakora ubutaruhuka ndetse rimwe na rimwe ntibashobore gutanga umusaruro na serivisi byifuzwaga, hari kandikuba Abaforomo n’Ababyaza bize amashuri amwe, banganya uburambe badahembwa umushahara ungana ngo bitewe n’inzego bakorera cyangwa imirimo bshinzwe, ibyo nabyo ngo babibonamo nk’inzitizi ituma abakozi bazajya bagenda bajya gushaka ahari umushahara uri hejuru.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yashimiye Abaforomo n’Ababyaza hamwe n'abajyanama b'ubuzima uburyo bakorana ubushake n'ubwitange batitaye ku nzitizi bagihura nazo zirimo umubare muke w’abakozi.  Yagize ati : “Imyitwarire y'abaforomo n'ababyaza igenda ihinduka kandi igana heza”  Yabasabye kubahiriza igihango cyabo bakazirikana amagambo akubiyemo arimo gutanga serivisi nziza no kwakira ababagana neza.

Minisitiri yasabye Abaforomo n’Ababyaza kumanuka bagasanga abaturage mu midugudu aho batuye, aho gutegereza ko babasanga ku ivuriro kandi  bagafasha abaturage kwimakaza isuku aho batuye, ku myambaro n’aho bakorera, yabasabye  kurandura imirire mibi, kwigisha abaturage kuboneza urubyaro kuko nta terambere bageraho igihe bakibyara abana benshi barenze ubushobozi bafite, yabasabye kandi kugira uruhare mu kurandura ikibazo cy’abaturage batagira ubwiherero.

Minisiti kandi yasabye abaturage kumva ko nabo bafite inshingano zo kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, mitiweli, no kugana abaganga mu bwubahane no mu bwuzuzanye.

Muri ibi birori, urugaga rw’abaforomo n’ababyaza bishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) abaturage 1000 batishoboye bo mu Karere ka Rulindo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*