Ku wa 23 Kamena 2018 mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo habaye umuganda w'urubyiruko wibanze ku bikorwa byo gukemura ibibazo byatewe n'ibiza. Ibikorwa byakozwe bikaba byiganjemo gusana no gutunganya imihandayangijwe n’imvura nyinshi, guhanga imihanda mishya, gusiza ibibanza no kubumba amatafari byo kubakira abatishoboye babuze amacumbi kubera imvura yabasenyeye hamwe no kubaka ibikoni, ubwiherero n’ibiraro by’amatungo ku miryango itishoboye yahuye n’ibiza.

Ku rwego rw'Akarere ka Rulindo umuganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Gatwa. Urubyiruko rukaba rwifatanyije na Minisitiri w’urubyiruko. Rose Mary Mbabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya One UN, intumwa ya Master Card Foundation, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri Rose Mary Mbabazi yifatanyije n’urubyiruko mu kubaka inzu ya UZAMUSHAKA Henriette wasenyewe n’ibiza ubu akaba nta cumbi afite, ndetse habumbwa amatafari yo kubakira umukecuru MUKARWEGO Vestine nawe wasenyewe n’ibiza. Hakozwe kandi umuhanda ugana mu mudugudu wa gatwa, wangijwe n’ibiza.

Nyuma y’umuganda, abitabiriye bahawe ikiganiro k’uruhare rw'urubyiruko mu migendekere myiza y'amatora.

Mu ijhambo rye, Minisitiri Rose Mary Mbabazi, yasabye urubyirukogukoresha imbaraga bafite bubaka igihugu kandi bakirinda ibiyobyabwenge. Yagize ati : “Rubyiruko, murasabwa kwirida ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi w’iterambere; kandi mukirinda inda zitateguwe kuko ibyo byose bibangiriza ubuzima bikazimya ejo heza hanyu.”

Minisitiri yasabye abayeyi gukurikirana uburerer bw’abana babo, kubaba hafi no kubayobora mu nzira nziza babaha urugero rwiza

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*