Mu rwego rwo gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye, ku wa 22 Kamena 2018, ingabo z’igihugu zirangajwe imbere n’Umuyobozi w’ingabo zo muri batayo ya 75, Lt Col Joseph Mwesigye, zifatanyije n’abaturage mu guhinga no gutunganya igishanga cya Rukono cyo mu Murenge wa Buyoga gihingwamo n’abaturage bo mu Mirenge ya Burega na Buyoga kigiye guterwamo imboga zizuhirwa hifashishijwe amazi yo muri dam ya Muyanza.

Igishanga cya Mukono ni hamwe mu butaka buzuhirwa hifashishijwe amazi yo muri dam ya Muyanza, ku buryo abaturage bazajya bahinga imboga batikanga izuba kuko bazaba bafite amazi yo kuhira.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ingabo zikorera Rulindo na Gicumbi, Lt Col Joseph Mwesigye yavuze ko Ingabo z’igihugu mu byo zishinzwe by’ibanze ari ukurinda umutekano kandi umutekano ukaba  ari mugari kuko abaturage ntibatekana bafite inzara, bugarijwe n’ibibazo by’imibereho, uburwayi n’umwanda; akaba ariyo mpamvu Ingabo z’igihugu zahagurutse ngo zifatanye n’abaturage guhashya ibyo bibazo.

Muri iki gikorwa abaturage bibukijwe amahirwe babona basabwa kuyabyaza umusaruro, aho bibukijwe ko Ingabo z’igihugu zahaye Akarere ka Rulindo toni 6 z’ifumbire mvaruganda kugira ngo abaturage bahinge beze bikure mu bukene, bibukijwe kandi ko ku bufatanye n’umushinga LWH ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi hatanzwe imirama y’imboga zirimo karoti, amashu, beterave, intoryi, ibitunguru n’ibindi bizafasha abaturage guhinga kuri hegitari 70. Hubatswe amakusanyirizo 5 afite n’ibyumba bikonjesha bizafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko utangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mulindwa Prosper yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko begerejwe ibikorwaremezo bizabafasha guhinga guhera mu ntangiro kugeza bejeje bakagurisha. Yabasabye kandi gufata neza ibikorwa remezo begerejwe bakabirinda bazirikana ko igihugu cyashoyemo amafaranga menshi kugira ngo batere imbere.

Muri iki gihe cyahariwe ibikorwa by’Ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage, ingabo z’igihugu zirimo gufasha abaturagre mu bikorwa by’ubuvuzi, ubuhinzi, kubaka amacumbi y’abatishoboye, gufasha abaturage gukemura ibibazo by’isuku nke, gukangurira abaturage bakuye abana mu ishuri kubasubizamo no gukemura ibindi bibazo bibangamiye abaturage.

Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage bikaba ari ibikorwa by’amaboko Ingabo z’igihugu zifasha abaturge mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora,  bizasozwa ku itariki ya 03 Nyakanga.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*