Ibi urubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo rwabisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaguru Gatabazi Jean Marie Vianney  ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi ubwo yaganirizaga urwo rubyiruko kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ibyo biganiro bikaba byahuje abahagarariye urubyiruko mu Mirenge, abaitabiriye urunana rw’urungano hamwe n’abarinzi b’igihango.

Guverineri Gatabazi yagize ati : “Ndi Umunyarwanda ni gahunda yashyizweho igamije gukiza no komora ibikomere by’imitima n’imibiri y’Abanyarwanda batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”  Yongeyeho ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari uyrugendo Abanyarwanda bose bagomba gufatanya bagasindagizanya ntawe usigaye bagasangira amateka nyakuri y’igihugu cyabo.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igizwe no kumenya amateka y’u Rwanda, kuganira ku bikomere byabaye mu muryango Nyarwanda, gusangira ubuzima, kubwizanya ukuri, kumeneka, kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kurangwa n’indangagaciro na kirazira.

Guverineri yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, kuganira no kurangwa n’ubumwe bakirinda icyabazanamo ivangura iryo ariryo ryose kuko na jenoside yatangiye gutegurwa gahoro gahoro.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro (umusore) uvuka mu Murenge wa Murambi yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakize igikomere nyuma y’ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Se umubyara yakoze jenoside akaba abifungiwe yarakatiwe imyaka 20 naho nyina umubyara yarahigwaga muri jenoside ariko arayirokoka ubu ariho.

Mu mwaka wa 2012 uwo musore yatoranyijwe nk’umuntu uzatanga ikiganiro mu bihe by’icyunamo. Ngo kuri we byamubereye ihurizo rikomeye ukuntu azahagarara imbere y’imbaga yo mu Mudugudu avukamo akabaha ikiganiro kandi se afungiye gukora jenoside. Yaraye yibaza uko azabigenza yibaza niba zabihakana, abunza imitima kandi adashobora kugisha inama mama we. Yafashe icyemezo cyo kuzatanga icyo kiganiro, igihe cyarageze atanga ikiganiro, abantu babaza ibibazo birasubizwa bungurana n’ibitekerezo. Yatashye abona ko nyuma y’amahano yabaye muri jenoside Abanyarwanda bashobora kongera kubana mu bwumvikane nta kwishishanya. Igihe cyarageze yitabira ibiganiro bya gahunda Ndi Umunyarwanda, arameneka avuga imibereho ye n’ipfunwe yaterwaga n’inkomoko ye, akira igikomere cye.

Nyuma yo guhabwa ibiganiro, urubyiruko rwatashye rwiyemeje kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda amacakubiri. Biyemeje kandi kubaka ubumwe bushingiye ku gukunda igihugu no kurwanya icyazana amacakubiri mu banyarwanda.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*