Ku wa 01 Gicurasi 2018, abakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere ka Rulindo n'abakorera mu Mirenge ya Rusiga na Shyorongi bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rw’Akarere, bazirikana insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutishe iterambere.”

Ibirori byabimburiwe n'ubusabane bw'abakozi bakina imikino itandukanye, nyuma habaho gusangira no kungurana ibitekerezo hagamijwe guteza imbere umurimo utanga umusaruro.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere w'agateganyo  Muhanguzi Godfrey yasabye abakozi gukorana umurava, kugira ubushishozi, kudatinya kugisha inama, gukorera mu mucyo no kubaka ubuvandimwe mu kazi kuko aribyo bizabafasha kugera ku musaruro mu kazi bakora.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye ubuyobozi bw'igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame hamwe n'Ingabo ziturindira umutekano, ashimira abayobozi b'inzego z'umutekano ubufatanye badahwema kugaragariza Akarere ka Rulindo. Yasabye abakozi gusubiza amaso inyuma bakareba uko bakoraga aho batanozaga inshingano zabo bagafata ingamba zo guteza imbere umurimo utanga umusaruro. Abakozi kandi basabwe kurangwa n'ubwuzuzanye mu kazi, guharanira iterambere no guha agaciro umuturage bakorera.

Muri ibyo birori hatowe umukozi w'Indashyikirwa w'umwaka wa 2017/2018, Nsengiyumva Ildephonse, ushinzwe territorial administration and decentralized Governance, ahabwa ishimwe ry'amafaranga ibihumbi ijana.

Ibirori byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere bose, Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Rulindo na Gicumbi Lt Col Mwesijye Joseph, Umuyobozi wa RF mu Karere Lt Col John Ndoli,  Umuyobozi wa Airforce Maj. Guillaume Somayire, Acting DPC CIP Jean Leonard Ntirushwa n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere.

No hirya no hino mu bigo bikorera mu Karere hamwe no mu Mirenge bizihije umunsi w’umurimo kandi batora umukozi w’Indashyikirwa.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*