Bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2018 , imikingo ikarimbuka igasenya inzu z’imiryango itatu, bamwe mubari bazirimo bakahasiga ubuzima: umuryango umwe wo mu Murenge wa Ngoma, n’imirenge ibiri yo mu Murenge wa Bushoki yatakaje abantu batandatu.

Mu Murenge wa Ngoma, mu Mudugudu wa Riryi, Akagari ka Mugote igitengu cyaturutse haruguru y’inzu kikubita ku nzu maze abantu 4 bahasiga ubuzima aribo: NZABAMWITA Bernard (1944) akaba ariwe nyirurugo, IKITEGETSE Anne Marie (1946) umugore we,YANKURIJE Pascasie (1997) Umwuzukuru na  NAKABONYE Sandrine (2006) nawe wari  umwuzukuru.

Mu murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama, Umudugudu wa Byimana umwana witwa MWIZERWA Sandrine nawe inzu y’iwabo yakubiswe n’igitengo ahita yitaba Imana. Mu kagari ka Gasiza, Umudugudu wa Budaha, umukingo wagwiriye inzu  Umuhire Sandirine w’imyaka 17 wigaga S3 muri ecole secondaire Gasiza muri ahita ashiramo umwuka

Ku gicamunsi cy ku wa 24 Mata 2018 abayobozi batandukanye barimo intumwa ya Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano, MIDMAR, intumwa y’Intara y’Amajyaruguru, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bitabiriye imihango yo guherekeza ababuze ubuzima bazize ibiza.

Uhagarariye MIDMAR Bwana UHAGAZE Gilbert (Disaster Programme Manager) nawe yafashe ijambo yihanganisha ababuze ababo ariko abibutsa kwirinda Ibiza no kubikumira.

Abayobozi bihanganishije imiryango yabuze ababo  , bashimira abitanze bagatabarana ,  bashimiye Kiliziya Gatorika yafashije mu mihango yo gushyingura, intumwa ya Minisiteri, yasoje yibutsa ko abaturage bagomba kwirinda ibiza, gutura ahatari mu manegeka, kwimuka mu mazu babona ko yenda kugwa cyangwa ayugarijwe n’imikingo ishobora kugwa, kuyobora amazi ndetse no gukura ibitengu munzira no mumihanda, ikindi ni ugufunga ibikoresho  byose bishobora gukurura inkuba.

Ababuze ubuzima, Imana ibahe kuruhukira mu mahoro, abasigaye bagire kwihangana.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*