Ku wa 21 Mata 2018 mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, ku musozi wa tare habaye siporo rusange no gutangiza ku mugaragaro imikino ngororamubiri (athlétisme). Mu gutangiza iyo siporo, urubyiruko rufite imyaka y’ubukure 17 kujyana hejuru bitabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru baturutse Nyirangarama, bakazamuka umusozi wa Tare, bakora urugendo rw’ibirometero icumi (10 km).

Muri iyo siporo, urubyiruko, abagore, abagabo n’abakuze bazamutse umusozi wa Tare bakora urugendo rw’amaguru rwa kilometer eshanu (5km).

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo gutura mu misozi, bagatoza abana kuzamuka iyo misozi kuko siporo ari ubuzima. Yagize ati : “Gukora siporo bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza, bifasha abayikora gusabana, siporo kandi iyo uyikora warabigize umwuga bikuzanira amafaranga menshi,  urubyiruko mufite amahirwe kuko imisozi ya Rulindo yabafasha kwitoza mukiri bato.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Umufatanyabikorwa Sina Gerard uburyo adahwema kwitangira ibikorwa bya siporo. Yasabye urubyiruko kugaragaza impano bafite, bakirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagakoresha imbaraga zabo. Yasabye Minisiteri y’umuco na Siporo kwigisha urubyiruko rushaka gukora athletisme by’umwuga.

Amasiganwa yitabiriwe n’abagabo 176 hamwe n’abagore 98 kandi bose basoza amarushanwa amahoro. Mu bagore, Niyoyita Carine uvuka mu Murenge wa Bushoki niwe wabaye uwa mbere ahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi mirongo inani. Naho mu bagabo, Bagina Albert, wo mu Murenge wa Mbogo niwe wahize abandi.

Nyuma ya Siporo, umufatanyabikorwa Sina Gerard yahaye ibikombe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’umuco na Siporo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Umuyobozi w’Ingabo Brigadier General Eugène Nkubito n’abandi, abashimira uruhare bagira mu guteza imbere siporo no kubungabunga umutekano wo shingiro ry’iterambere.

Buri wagatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Rulindo hakorwa siporo rusange hirya no hino mu Mirenge igize Akarere, hagamijwe gutoza abaturage kwitabira gukora siporo no kwirinda indwara zimwe na zimwe.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*