Kuwa 22 Mata 2018 ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri n’Umuryango AVEGA Agahozo, mu Murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, Umudugudu wa Gitabage habaye umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Muri uwo muhango, umushyitsi Mukuru yari Minisitiri ushinzwe imicungire y'ibiza no gucyura impunzi Jeanne d'Arc Debonheur.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n'igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyinzuzi rushyinguyemo imibiri 1232 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku guhumuriza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside, gushimira ubuyobozi bw'igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, gushima ubufatanye bw'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Unity Club Intwararumuri, AVEGA Agahozo n'Ingabo zahagaritse Jenoside.

Hatanzwe kandi ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha abarokotse Jenoside hamwe no gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa iherereye kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu buhamya bwe, umubyeyi wagizwe incike na Jenoside, Mukakalinda Euphrasie yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, kugeza ubwo abavandimwe n’ababyeyi be bose bishwe agasigara ari nyakamwe. Yashimiye Perezida Paul Kagame wayoboye ingabo zahagaritse Jenoside, ku munsi wa none akaba ari ku isonga mu buyobozi bwiza aho azirikana imibereho y’abarokotse jenoside, ubu uwo mubyeyi akaba atuye mu mpinganzima ya Cyinzuzi, afite abamwitaho mu mirire, mu buzima yarwara bakamuvuza, ubuzima bukaba bukomeje.

Minister Debonheur Jeanne d'Arc  yashimye  ubudasa AVEGA yagaragaje mu kwita ku abanyamuryango, avuga ko Unity Club Intwararumuri izakomeza kubaba hafi, impinganzima zubatswe Kayonza Kamonyi Huye na Rulindo zikazunganirwa nizindi ziurimo kubakwa Rusizi na Bugesera. Yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo, kubaka umuco wo gutabarana no kubungabunga ibyagezweho kandi bagaharanira ubusugire bwabyo.

Mu ijambo rye, presidente AVEGA ku rwego rw'igihugu Mukabayire Valerie, yavuze ko mu nshingano za AVEGA harimo no kwibuka. Yagize ati :  “Kwibuka bidufasha kwiyubaka no gukomera, kwibuka ni uguha agaciro abacu bagiye. Iyo twibuka Jenoside twibuka n'abaturokoye bari barangajwe imbere na HE n'uyu munsi akaba arangaje imbere ubuyobozi bwiza bufasha abanyamuryango ba AVEGA kwiyubaka.”

Yavuze kandi ko AVEGA yagiyeho hagamijwe gufasha abanyamuryango guhangana n'ingaruka za Jenoside  hagasmijwe kwiyubaka.  Bimwe mu byo umuryango AVEGA wagezeho harimo gutuza ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside no kubitaho.

Presidente AVEGA Mukabayire Valerie yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe bamwe mu banyamuryango bagifite ibibazo   byo kutagira amacumbi cyangwa amacumbi ashaje akeneye kuvugururwa n’abarwaye indwara zikomeye zidakira kandi bafite amikoro make yo kwivuza asaba ubufatanye mu gukemura ibyo  bibazo by’abanyamuryango. Yasabye kandi abanyamuryango gushyigikirana no gusindagizanya mu buzima aho batuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  yihanganishije ababyeyi bagizwe incike na Jenoside. Bakicirwa n'abo bakamiye, bagaburiye, bari abaturanyi babo.  Yashimiye Unity Club, irangajwe imbere na Madamu Jeanette Kagame, kuba yagaruriye ababyeyi icyizere cyo kubaho, yerekanye ikinyuranyo; cyera abagore b'Abayobozi  babaga mu bikorwa by'ubutegetsi batitaye ku baturage ariko we yakoze ikinyuranyo.

Guverineri kandi yavuze ko ibibazo by’amacumbi y’abanyamuryango ba AVEGA bigomba gukemurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019. Asaba abaturage kwegera no gusura ababyeyi bagizwe incike na Jenoside.

Impinganzima ya Rulindo yatujwemo ababyeyi batanu bagizwe incike na Jenoside.  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*