Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 12/04/2018, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Rwintare, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ikaba ari iya Kirenga Gerard wo mu Murenge Mbogo, Kayiranga Pierre wo mu Murenge wa Rusiga na Munyarubuga Theoneste wo mu Murenge wa Shyorongi. Imwe muri iyo mibiri ikaba yarabonetse ubwo bacaga amaterasi y’indinganire mu mirenge ya Rusiga na Mbogo.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera, Me Uwizeyimana Evode, yashimiye ingabo zari iza APR zarokoye abatutsi bicwaga muri Jenoside, bakagarura umutekano mu gihugu, bakirukana amacakubiri, bakimika ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati : “Inkotanyi ni ubuzima, kuba bararokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside, ntibareke ngo bihorere, ahubwo bakazana inkiko gacaca zaje zigamije kunga Abanyarwanda ibyo nikintu gikomeye ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakoze…. Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwararangiye, ariko haracyariho urugamba rwo guhangana n’abashaka gupfobya no guhakana Jenoside. Igihugu cyacu gifite amateka akomeye, ntitugomba kuyagoreka cyangwa ngo tuyavuge uko twishakiye.” Yasabye abaturage kuzirikana insangayamatsiko ivuga ngo “Twibuke twiyubaka” baharanira kwibuka jenoside, basobanurira urubyiruko ukuri kuri jenoside kandi bamaganira kure uwashaka gusenya ibyo igihugu cyacu kimaze kugeraho.  

Perezidante wa Ibuka mu Karere, Madame Murebwayire Alphonsine mu butumwa yatanze yahumurije abarokotse jenoside abasaba kudaheranwa n’agahinda. Yavshishikarije abaturage kwitabira ibikorwa byo kwibuka kandi bakamagana abashaka kugoreka amateka y’ukuri kuri jenoside. Yasabye abarokotse Jenoside kwibuka ubutwari, ibikorwa byiza n’ubupfura byarangaga abishwe muri Jenoside bakababera urugero mu buzima bwabo. Yashimiye Ingabo za APR zarokoye abatutsi bicwaga muri Jenoside, asaba abaturage gutanga amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa iherereye kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu kubungabunga inzibutso za Jenoside n’ibindi bimenyetso by’amateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu butumwa yatanze,  yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside, asaba abaturage bafte amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa iherereye kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.   

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga rushyinguyemo imibiri ibihumbi 6 na Magana ane n’ibiri (6,402) y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakozwe 1994.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*