Kuri uyu wa 05/04/2018 guhera  mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rulindo habaye amatora y'abagize komite ya Ibuka ku rwego rw'Akarere. Ayo matora akaba yabaye akurikira amatora ya komite za Ibuka yakozwe mu tugari n’imirenge bigize Akarere. Amatora akaba yayobowe n'intumwa ya Ibuka ku rwego rw'igihugu Bwana Ntamakemwa Remy.

Ku mwanya wa Presidente hatowe Madame Murebwayire Alphonsine,  ku mwanya wa visi perezida wa mbere hatowe Nshimiyimana Jean Bosco,  ku mwanya wa visi perezida wa kabiri hatowe Dukuzimana Theodore naho ku mwanya w’Umwanditsi hatowe Mupenzi Alexis.

Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Gasanganwa Marie Claire yashimye ubwitange n'ubufatanye byaranze komite icyuye igihe, aha ikaze komite yatowe kandi abizeza kubaba hafi muri byose. Yasabye komite yatowe guharanira iterambere ry'abanyamuryango ba Ibuka, kubafasha kubaka ubumwe, ubuvandimwe n’ubufatanye no kurangwa n'urukundo n'ubwuzuzanye.

Bwana Rubayita Eric wayoboraga Komite ya Ibuka icyuye igihe, ubu akaba yarabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, akegura ku mirimo yo kuyobora Ibuka, yashimiye abo bafatanyije muri komite icyuye igihe, avuga ko mu myaka itandatu bari bamaze bayobora, bagejeje abanyamuryango ba Ibuka kuri byishi, birimo kuba hafi abanyamuryango bose bari bakeneye korozwa inka, barorojwe binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Yasabye komite icyuye igihe kusa ibivi bateruye kandi byose bakabikorana ubwitange n’urukundo bagamije guhesha ishema abanyamuryango babagiriye icyizere bakabatora.  

Nyuma yo kuarahirira kuzuza inshingano yatorewe, Perezidante mushya Murebwayire Alphonsine,  mu izina rya komite yatowe, yashimiye abamugiriye icyizere bakamutora abizeza ko batazabatenguha, ko bazakorana umurava inshingano bahawe kandi ko bazaharanira icyateza imbere abanyamuryango. Yasabye abanyamuryango kutabaterererana, ahubwo bakababa hafi, bagahana amakuru bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko ihererekanyabusha hagati ya komite icyuye igihe na komite yatowe rizakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*