Ibyo abafatanyabikorwa b’Akarere babisabwe kuri uyu wa 03/04/2018 mu Nteko rusange yahuje abafatanyabikorwa b'Akarere ka  Rulindo n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel.

Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo byugarije abaturage mu buzima bwabo byagaragajwe muri gahunda ya  Human Security birimo ibibazo by’imirire mibi, umwanda, kutagira ubwiherero, kuvana abana mu ishuri, kuraza amatungo mu nzu bararamo, abaturage barwaye amavunja n’abadafite amacumbi cyangwa bafite amazu ameze nabi; inama yahuje abafatanyabikorwa mu karere ka Rulindo yafashe imyanzuro ko abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare rufatika mu gukemura ibyo bibazo, binyuze mu bikorwa basanzwe bafashamo abaturage.

Muri iyo nama kandi bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Entreprise Urwibutso, koperative y’abahinzi b’icyayi ASSOPTHE, Water for people, ORSD, DUHAMIC-ADRI n’abandi batanze inkunga y’isakaro n’izugi byo gufasha abaturage bafite amikoro make kubona ubwiherero busukuye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel, yibukije abafatanyabikorwa ko uruhare rwabo rukenewe mu gukemura ibibazo byagaragaye muri human security atari inkunga y’ibikoresho gusa, ahubwo ko no kwigisha abaturage hagamijwe kubafasha guhindura imyumvire nayo ari inkunga ikomeye kandi ikenewe.

Gahunda ya Human Security yatangijwe mu Ntara y’Amajyaruguru na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, ku wa 23 Ukwakira 2017, igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Muri iyo Nteko rusange kandi abafatanyabikorwa baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'umwaka wa 2017/2018 n'itegurwa ry'imihigo y'umwaka utaha wa 2018/2019 ndetse baganira ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza ko abafatanyabikorwa bose bazahuriza hamwe  imbaraga bagafasha abaturage bo mu Murenge wa Burega barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*