Ibi urubyiruko rwabisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 22 Werurwe, ubwo yatangizaga igikorwa cyo koroza ingurube urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na kaminuza, rudagite akazi rwo mu Murenge wa Kinihira.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye urubyiruko kutitwaza ko barangije amashuri ngo bagire imirimo imwe n’imwe basuzugura, ahubwo ko0 bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yagize ati : “Izi ngurube muhawe niba mushaka kuzibyaza ubukungu mukure amaboko mu mifuka mukore mwiteze imbere. Ntimuzitwaze ngo murangije amashuri ntimuzajya kwita ku matungo. Kwiga ni byiza kandi bifungura ubwonko, byaba bibabaje mubuze akazi kajyanye n’ibyo mwize mugaheranwa n’ubukene. Mukore kandi mushyire hamwe ubuyobozi nabwo bubari hafi.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko igitekerezo cyo koroza urubyiruko rudafite akazi cyaturutse ku kuba inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zihabwa ababyeyi bafite isambu bahingamo ubwatsi, ariko urubyiruko rukaba rutahabwa izo nka kuko nta bwatsi buhagije bazibonera. Ngo ingurube zororoka vuba kandi ntizigombera ubwatsi bwahinzwe mu mirima  gusa, kuko zigurirwa ibiryo byo mu nganda. Ikindi ngo urubyiruko rukunze kuvuga ko nta gishoro cyangwa ingwate niyo mpamvu bahawe izo ngurube ngo nabo bazihereho biteze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yashimiye uruganda SORWATHE ubwitange n’umuhate bagira mu gufasha abaturage ba Rulindo. Yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe babonye bakiteza imbere kuko aricyo igihugu kibashakaho.

Umushinga wo koroza urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na akaminuza rudafite akazi watewe inkunga n’uruganda rw’icyayi rwa SORWTHE rukorera mu Murenge wa Kinihira. Urwo rugnda rukaba rwaratanze inkunga ya miliyoni 10 zo gufasha urubyiruko rwo mu mirenge 6 ihingwamo icyayi yo mu Karere ka Rulindo ariyo Base, Buyoga, Rukozo, Tumba, Kisaro na Kinihira. Urubyiruko rukaba rwaragiye rwibumbira mu matsinda rukurikije imirenge ruvukamo, bakaba bazororera ingurube mu gikumba kimwe muri buri Murenge.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*