Kuri uyu wakane tariki ya 22 Werurwe 2018, mu Murenge wa Rukozo, mu rwunge rw’amashuri rwa Murabo, ku bufatanye n’uruganda rwa SORWATHE, hatashywe ku mugaragaro icyumba cy’ishuri ry’inshuke rizajya ryigiramo abana bato mu gihe ababyeyi babo bagiye gukora mu mirima y’icyayi.

Ku ikubitiro, iryo shuri rikaba ryigisha abana 71, aho bahabwa amasomo kandi bagahabwa n’igikoma mu gihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo itandukanye yiganjemo gukora mu mirima y’icyayi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa SORWATHE, Mr Andrew Wertheim yavuze koi nabana aribo Rwanda rw’ejo, bityo bakaba bagomba kwitabwaho bakiri bato. Yagize ati: "Aba bana ni bo Rwanda w'ejo, tuzakomeza ubufatanye n'Inzego za Leta mu kubafasha gukura neza no kwiga neza."

Nyuma yo gutaha icyo cyumba cy’ishuri, abanyeshuri b’abangavu bo mu rwunge rw’amashuri rwa Murambo bashyikirijwe imyambaro y’isuku ikoranye ubuhanga bazajya bifashisha igihe bagiye mu mihango, bityo ntibibabuze kujya ku ishuri. Izo kotegisi zigezweho zikoreshwa mu gihe cy’imyaka isaga itatu, zikorwa n’abagore bo mu ruganda SORWATHE.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu ijambo rye, yasabye abana b’abakobwa keirinda ababashuka bakabatera inda bakiri bato bikabaviramo kureka ishuri. Yagize ati: “Umurimo wanyu ni ukwiga, muharanire kwiga mwirinde ababashukisha amafanga n’utundi tuntu tudafatika, kuko aribyo bibaviramo gutwara inda z’imburagihe. Mujye mumenya kuvuga oya, kandi mwihagarareho, namwe nimurangiza amashuri yanyu ayo mafaranga muzayabona kandi mwigirira akamaro, mukagirire n’ababyeyi banyu.”

Guverineri kandi yasabye abbanyeshuri kugira isuku ku mubir, aho bigira n’aho batuye. Yabibukije kujya bakaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero kuko bifasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda. Yasabye abayeyi kugaburira abana indyo yuzuye, birinda kugurisha umukamo wose cyangwa amagi, bakarinda abana babo kugwingira kuko bituma badatera imbere mu mitekerereze.

 Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel yashimiye uruganda SORWATHE uruhare badahwema kugira mu iterambere ry’’Akarere bateza imbere urubyiruko, batera inkunga ibikorwa by’uburezi ndetse bafasha imiryango itishoboye ituriye uruganda. Yabijeje imikoranire myiza n’ubufatanye muri byose.

Ishuri rya GS Murambo rifite abanyeshuri 1,061 biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*