Ibi abagore bo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, babisabwe na Honorable Depite Kalisa Evariste, ku wa 08 Werurwe 2018, ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byaranzwe no gusezeranya imiryango 136, imyinshi muri yo ikaba yabanaga idasezeranye; hohabayeho kandi kumurika ibikorwa abagore bageze no kuremera imiryango ikennye ihabwa ibiribwa,  ihene 11 n’inka 5.

Mu ijambo rye, Honorable Depite Kalisa, yasabye abagore kugira uruhare mu rufatika gukemura ibibazo by’isuku nke bigaragara mu miryango no muri za santeri z’ubucuruzi. Yabasabye kandi kurwanya bwaki no kugwingira mu bana kuko bibabuza gukura mu mitekerereze no ku mubiri; yabasabye kurwanya amakimbirane mu miryango kuko adindiza iterambere ry’umuryango.

Hon. Depite Kalisa kandi yasabye abagore kutitinya bagtinyuka gushora imari mu bikorwa bibatezaimbere ndetse bakiga imyuga bagahangana n’abagabo ku isoko ry’umurimo kuko abagore nabo barashoboye.

Mpakaniye Lazaro w’imyaka 70 yasezeranye na Mukarurinda Marie Claudine w’imyaka 35, bari bamaranye imyaka 8 babana badaseseranye. Lazaro avuga ko ku munsi  w’Umugore yasanze agomba guha umugiore we impano isumba izindi yo gusezerana nawe bakabana mu buryo bwemewe ib

Mbere y’amategeko. Mukarurinda avuga ko kuba yasezeranye bimushimishije. Yagize ati : “Ndumva nishimye cyane, kuko ubu ngize uburenganzira busesuye mu rugo ndetse no mu muryango nashatsemo. Ubundi nabagaho nitinya numva isaha ku isaha bashobora kunyirukana kandi nkagenda amara masa mvuye mu mitungo navunikiye imyaka 8 yose. Ubu tugiye gukomeza gushyira hamwe dukore twiteze imbere. ” 

Umunsi waranzwe no n’ubusabane no gucinya akadiho.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*