Ibi Umuyobozi w’Akarere yabisabwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, ubwo kuri uyu wa 07 Werurwe 2018, Abasenateri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bayobowe na Hon. Senateur Sebuhoro Céléstin basuraga Akarere ka Rulindo.

Urugendo rwabo rwari rugamije  kumenya uko abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana muri gahunda zo gukwirakwiza amazi mu gihugu n’uruhare rwazo mu gutuma bagira imibereho myiza nk’uko bikubiye mu ihame remezo ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2010-2017) byari biteganyijwe ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha amazi meza uzagera kuri 100 %, icyakora iyo ntego ntiyagezweho kuko yageze ku kigero cya 85% muri 2017.

Mu nshingano za Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’Imari nk’uko ziteganyijwe mu ngingo ya 40 y’Itegeko Ngenga N° 08/2012/OL ryo kuwa 02/11/2012 rigena imikorere ya Sena, zijyana ahanini n’Ihame remezo ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Kugira ngo intego ku birebana n’amazi zigerweho, nk’uko zerekanwa mu Cyerekezo 2020, igihugu kigomba kongera umubare w’abantu babona amazi meza ho 2,5% buri mwaka kugira ngo Abanyarwanda bose bazabe bafite amazi anyobwa mbere ya 2020.

Muri gahunda y’Intego z’Iterambere rirambye, intego ya 6 igaragaza ko hateganyije kugeza amazi meza kuri bose ndetse no kubungabunga ku buryo burambye ibikorwa by’amazi n’isukura kuri bose.

Ibipimo ngenderwaho biteganya bikaba ari ibi bikurikira:

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024)[1], iteganya ko Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85% (2017).

Politike ya Leta yo gukwirakwiza serivisi z’amazi meza n’isukura mu Gihugu iteganya ko buri muturage utuye mu mujyi abona nibura litiro mirongo inani ku munsi (80 liters/capita/day) kandi aya mazi akaboneka muri metero zitarenze 200; umuturage utuye mu cyaro we agomba kubona nibura litiro makumyabiri ku munsi (20 liters/capita/day) kandi akazibonera kuri metero zitarenze 500;

Biteganyijwe Mu mwaka wa 2020, inganda z’amazi zizaba zifite ubushobozi bwo guhaza imijyi yose yo mu Rwanda, ku buryo zizaba zitanga m3 300,340 ku munsi;

Mu mwaka wa 2030, inganda z’amazi zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga m3 428,618 ku munsi; naho mu mwaka wa 2040 amazi azaba aboneka ku munsi azaba ari m3 622,773;

Mu Mujyi wa Kigali, inganda z’amazi muri mwaka wa 2016 zari zifite ubushobozi bwo gutanga m3 90,000 ku munsi, mu gihe hari hakenewe nibura m3 120,000 ku munsi; umwaka wa 2017 zigomba kuba zifite ubushobozi bwa m3 145,000 ku munsi;

Mu mwaka wa 2020, inganda z’amazi mu Mujyi wa Kigali zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga m3 175,000 ku munsi; muri 2030 zizaba zitanga amazi angana na m3 320,000 ku munsi; naho mu mwaka wa 2040 zitange angana na 350,000 ku munsi.

Mu bibazo Akarere kagaragaje bituma ikwirakwizwa ry’amazi meza mu baturage ritihuta uko bikwiye harimo gusaza no kutajyana n’igihe by’amatiyo agize imiyoboro y’amazi meza mu miyoboro y’amazi; imiturire itatanye mu cyaro (Rural Settlement) bigatuma serivisi z’amazi zihenda; amikoro make mu bijyanye n’ingengo y’imari n’ishoramari ry’abikorera rikiri hasi mu bikorwa by’Amazi; kutaramba kw’ibikorwaremezo by’Amazi mu cyaro bitewe n’uko imicungire yabyo itaranozwa neza ndetse n’imiterere y’Akarere kagizwe n’imisozi miremire kuzamura amazi mu mpinga z’imisozi bigahenda.

Mu rwego rwo gukomeza kongera ikwirakwizwa ry’amazi, Akarere kiyemeje Kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’imazi n’isukura no gukomeza gufatanya n’abikorera (Public Private Partnerships); gusana no kwagura imiyoboro y’amazi meza ndetse no kubaka ibigega bishya bibika amazi akenewe hamwe no gukomeza gushishikariza abaturage kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi.

Mu Karere ka Rulindo abaturage 56,60% nibo bavoma amazi meza muri metero 500. Ubuyobozi bukaba busabwa kwihutisha ikwirakwizwa ry’amazi meza mu baturage kuko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024)[2], iteganya ko Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85% (2017).


[1] Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), p.17

[2] Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), p.17

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*