Kuri uyu wa 25 Gashyantare, mu Murenge wa Base, Akagari ka Cyohoha , Umudugudu wa Gihemba   hashojwe icyumweru cy’aba Scouts kurwego rw’igihugu. Abashyitsi batandukanye bavuye mu Rwanda no hanze y’igihugu bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Base.

Umuhango wo gusoza icyo cyumweru cya gi-scout wabimburiwe no gufasha abaturage batatu batishoboye, batuye mu Murenge wa Base, Akagari ka Cyohoha, Umudugudu wa Gihemba, babubakira uturima  tw’igikoni.   Nyuma yo kubaka uturima tw’igikoni hakozwe urugendo rwo Kwamagana inda ziterwa abangavu.   

Mu ijambo rye, Commissaire Generale w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, Pamela Ruzigana yibukije ko umuryango w'Abagide uhangayikishijwe no kurwanya inda ziterwa abangavu, asaba abangavu kwirinda ababashuka no guharanira kuzagira ejo heza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza, Madame Gasanganwa Marie Claire yashimiye abateguye icyumweru cya gi-scout no kuba barahisemo by’umwihariko Akarere ka Rulindo gusorezamo iki cyumweru, asaba ko amasezerano bakora ataba ayo mu magambo ahubwo agashyirwa mu bikorwa.

Ibirori byashojwe abaturage bacinya akadiho.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*