Ku wa 24 Gashyantare, 2018 hirya no hino mu Karere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, guhanga imihanda no kuyisana, gukora isuku no gutunganya ibibuga abana bakiniraho ku bigo by’amashuri, kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero ndetse no gukora isuku ku mavomo n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga imiyoboro y’amazi.

Ku rwego rw'Akarere ibikorwa by'umuganda rusange byabereye mu murenge wa Murambi, Akagari ka Bubangu, mu rwunge rw'amashuri rwa Muhororo ahubatse ibyumba by’amashuri bishya. Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku gutunganya ikibuga cy’imikino cy’iryo shuri kugira ngo abana bajye bakinira ahantu heza.  

Muri uwo muganda, abaturage b’Umurenge wa Murambi bifatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abakuriye inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu ijambo rye, Guverineri yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo ibyumba byuzure ariko anatanga impanuro zijyanye no kurwanya akajagari mu myubakire, kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwicungira umutekano no gukurikirana uburere bw'abana mu muryango.

Ubutumwa bwatanzwe bwashishikarije abaturage kubungabunga umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, kugira isuku, kurwanya ihohoterwa ndetse bahabwa n’ubutumwa bujyanye no gutanga mitiweli y’umwaka utaha 2018/2019, gutanga imisoro n’amahoro by’umwihariko gutanga ipatanti.

Nyuma y’ibikorwa by'umuganda hatashywe ibyumba by'amashuri 7 byubatswe ,mu murenge wa Murambi, Akagari ka Bubangu, muri uyu mwaka wa 2017-2018 muri gahunda y'Uburezi bw'Ibanze.

Umuganda witabiriwe ku buryo bushimishije, nyuma y’ibiganiro abaturage bacinye akadiho bishimira ibikorwa bagezeho.  

Ku wa 24 Gashyantare, 2018 hirya no hino mu Karere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, guhanga imihanda no kuyisana, gukora isuku no gutunganya ibibuga abana bakiniraho ku bigo by’amashuri, kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero ndetse no gukora isuku ku mavomo n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga imiyoboro y’amazi.

Ku rwego rw'Akarere ibikorwa by'umuganda rusange byabereye mu murenge wa Murambi, Akagari ka Bubangu, mu rwunge rw'amashuri rwa Muhororo ahubatse ibyumba by’amashuri bishya. Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku gutunganya ikibuga cy’imikino cy’iryo shuri kugira ngo abana bajye bakinira ahantu heza.  

Muri uwo muganda, abaturage b’Umurenge wa Murambi bifatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abakuriye inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu ijambo rye, Guverineri yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo ibyumba byuzure ariko anatanga impanuro zijyanye no kurwanya akajagari mu myubakire, kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwicungira umutekano no gukurikirana uburere bw'abana mu muryango.

Ubutumwa bwatanzwe bwashishikarije abaturage kubungabunga umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, kugira isuku, kurwanya ihohoterwa ndetse bahabwa n’ubutumwa bujyanye no gutanga mitiweli y’umwaka utaha 2018/2019, gutanga imisoro n’amahoro by’umwihariko gutanga ipatanti.

Nyuma y’ibikorwa by'umuganda hatashywe ibyumba by'amashuri 7 byubatswe ,mu murenge wa Murambi, Akagari ka Bubangu, muri uyu mwaka wa 2017-2018 muri gahunda y'Uburezi bw'Ibanze hagamijwe kurwanya ubucucike mu mashuri no gusimbuza ibyumba by'amashuri bishaje.

Umuganda witabiriwe ku buryo bushimishije, nyuma y’ibiganiro abaturage bacinye akadiho bishimira ibikorwa bagezeho.  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*