Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 mu Murenge wa Kinihira, mu cyumba cy'uruganda rw’icyayi SORWATHE Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboye inama nyunguranabitekerezo yahuje urubyiruko rudafite akazi rwarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rwo mu Mirenge 8 yo mu Karere ka Rulindo ihingwamo icyayi, Abayobozi b’ibigo byigisha imyuga bikorera muri iyo Mirenge, Abayobozi b'ibigo by'imari bikorera muri iyo Mirenge, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kinihira,  Ikigo cyigisha ubuhinzi n'ubworozi CPPA (centre de perfectionnement et de promotion agricole) cya Kisaro, BDF, ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinihira n'ubuyobozi bw’Akarere.

Muri iyo nama hafashwe imyanzuro izafasha urubyiruko kubona akazi bakava mu bushomeri. Ku ikubitito uruganda rwa SORWATHE rwatanze inkunga ya miliyoni 10 zizafasha  urubyiruko rwarangije amashuri rudafite akazi gukorera mu matsinda yo korora ingurube mu bikumba, uko zibyaye nabo bakitura bagenzi babo.

Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yasabye urubyiruko kudasuzugura imirimo y'amaboko bitwaza ko bafite amashuri. Yabasabye gukura amaboko mu mifuka bakibumbira mu matsinda bagakora imirimo itandukanye nko korora ingurube, inkoko, guhinga icyayi, guhinga imbuto, kubaka n’ibindi. Yabasabye kwirinda kwiyandarika bishora mu busambanyi no kwirinda ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi.

Guverineri yagize ati :”Ntabwa dushaka urubyirukorw’abanebwe, urubyiruko rwiyandarika. Turashaka urubyiruko rukunda umurimo kandi rwifitiye icyizere, rufite inyota yo gukora rukiteza imbere, rukagira ubuzima bwiza. Urubyiruko nimwe mbaraga z’igihugu, muzikoreshe mwubaka, mwirinde gusenya.”

Guverineri Gatabazi kandi yibukije ko ikigega gitera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore BDF (Business Development Fund) igomba kuba hafi y’urubyiruko ikarufasha kubona ingwate. Yagize ati : “Ntidushaka ko BDF yivuga ibigwi, ahubwo dukeneye kumva urubyiruko rutanga ubuhamya ko rwafashijwe na BDF.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper yasabye urubyiruko kwirinda gutekerezaibyoroshye ngo bumve ko bazabona akazi keza batavunitse, yasobanuye ko akazi bita ko gasuzuguritse abenshi bagatangiriraho bakagenda bazamuka kugeza bageze hahandi urwo rubyiruko rwifuza. Yabasabye guca bugufi bagakora akazi akariko kose kuko aribyo bizabafasha kwihangira imirimo bakava mu bushomeri. Yabasabye gukoresha amahirwe Akarere gafite bakayabyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati : “Ntidukeneye gushaka amahirwe ahandi tudahereye kuyo dufite mu Karere kacu.”| Yabahaye urugero rw’uko Entreprise Urwibutso itunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ko baramutse bakoze ubuhinzi bw’imbuto batabura isoko ry’umusaruro, bakoze ubworozi kandi nabwo ifumbire yajya igurwa n’uruganda rwa SORWATHE kuko bayikenera ku bwinshi ikaba nkeya.

Inama yashojwe urubyiruko rwiyemeje ko rugiye kwibumbira mu matsinda kandi bagakura amabo mu mifuka bakarwanya ubushomeri, bihangira imirimo.

Kuva gahunda ya “Hanga Umurimo” yatangira mu mwaka wa 2014 kugeza uyu munsi, mu Karere ka Rulindo hamaze guhangwa imirimo ihoraho 13,231 itari iy’ubuhinzi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*