Uyu munsi ku wa 2 Gashyantare, 2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rulindo habaye inama yahuje abakozi b'urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (District Administration Security Support Organ) DASSO bakorera mu Karere ka Rulindo n'intumwa za MINALOC : Kayitare Alex, DASSO Operation & Affairs Officer na Assistant Commissioner of Police Charles Kayihura.

Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo mu kunoza imikorere n'imikoranire ya DASSO n'izindi nzego, imyitwarire n’ikinyabupfura bigomba kuranga abakozi b’urwego rwa DASSO no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo abakozi b'urwego rwa DASSO bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Abakozi b’urwego rwa DASSO bishimiye inama bagiriwe kandi bashimangira ko bagiye gukosora ibitakorwaga neza kugira ngo umuturage abone serivisi nziza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*