Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 ku bufatanye n'urubyiruko  rwibumbiye mu muryango Rwanda patriotic dignity holders RPDH rwafashije abatishoboye bo   mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Barari  , Umudugudu wa Rukore. Muri ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye , urwo rubyiruko rwifatanyaije n’Intara y'Amajyaruguru, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo, Ingabo na police n’ urubyiruko rw'umurenge wa Tumba, ahakozwe  umuganda wo gusakara inzu, kubaka ikiraro, kubaka ubwiherero, udutanda tw'amasahani n'isuku mu ngo z'abatishoboye 10.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukoresha imbaraga bafite bagafasha abatishoboye mu mirimo y’amaboko kandi bakabagira inama zo kunoza isuku yo soko y’ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, mu ijambo rye, yashimiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda patriotic dignity holders RPDH ibitekerezo byiza bafite byo gufasha abatishoboye, no kwishakamo ibisubizo, by’umwihariko uyu munsi bakaba bakoreye mu Karere ka Rulindo. Yavuze ko kubona urubyiruko rwitabira ibikorwa by’urukundo ntawe ubibahatiye cyangwa ngo abibabwirize ari ikimenyetso cy’uko igihugu cyacu kigana heza, asaba urubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo kwigira Rwanda patriotic dignity holders.

Umushyitsi mukuru Malikidogo Jean Pierre, intumwa ya Guverineri w'intara y'Amajyaruguru,  yashimiye urubyiruko rwa Rwanda patriotic dignity holders (RPDH), ishyaka, ubushake n’umurava bafite byo kwiyubakira igihugu badategereje akimuhana, abizeza ko ubuyobozi butazahwema kubaba hafi mu bikorwa byiza bakora kandi abasaba kwagura umuryango kugira ngo ibikorwa bakora bizagere hose mu gihugu.

Nyuma y’ibikorwa by’isuku urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda patriotic dignity holders rwashyikirije  ibikoresho by'isuku  imiryango 10 yafashijwe mu bikorwa byo kunoza isuku mu miryango.

Ibikorwa byashojwe n’umukino w'umupira w'amaguru wahuje urubyiruko rwibumbiye mu muryango RPDH rwatsinzwe 2 ku busa bw’urubyiruko rw'umurenge wa Tumba.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*