Mu rwego rwo kwimakaza Imiyoborere Myiza mu nzego z’ibanze, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA, Urwego rw’Umuvunyi hamwe n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura kuri uyu wa 08 Gashyantare 2018 abayobozi b’Akarere ka Rulindo n’abanyamakuru bahuguwe ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru, itegeko no 04/2013 ryo ku  wa 08/02/2013, ryasohotse mu i Gazeti ya Leta nimero 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013.

Mu biganiro bagiranye n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere, Abanyamakuru bagaragaje ko hari ibikenewe gukosorwa kugira ngo akazi k’itangazamakuru bakora karusheho kugenda neza no kugirira abaturage akamaro cyane ko “Itangazamakuru ari ikiraro gihuza ubuyobozi n’abaturage ndetse rikaba n’ubutegetsi bwa kane.”

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abanyamakuru, harimo ko mu gutegura ingengo y’imari y’Uturere ibikorwa by’itangazamakuru bitagenerwa ingengo y’imari cyangwa se n’iyo igenwe ugasanga ari amafaranga make cyane kuburyo bigira ingaruka mu kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere binyuze mu bitangazamakuru.

Abayobozi bashimye amahugurwa bahawe, bavuga ko hari byinshi bungutse kandi ko bagiye kujya bakorana neza n’Itangazamakuru kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi babafasha kwesa imihigo no kuzamura imibereho y’abaturage bayobora.

Abayobozi bagaragaje impungenge z’abanyamakuru bahamagara kuri telefoni bavuga ko bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, bavuga ko bigoye kumenya koko niba abo babahamagara ari abanyamakuru. Kuri icyo kibazo Gerald Mbanda, Umuyobozi muri RGB ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru yasobanuye ko icy’ingenzi ari ugutanga amakuru kubyo Umuyobozi abajijwe, kuko gutangaza amakuru ajyanye n’akazi nta kigoye kirimo, amakuru yose yemerewe gutangazwa agomba gutangwa. Itegeko rigenga itangazamakuru n’amahame y’itangazamakuru bifite amakuru y’umwihariko bitegenya ko atagomba gutangazwa bitewe n’impamvu zivugwa mu itegeko.

Abanyamakuru bashishikarijwe kuba abanyamwuga, bakirinda gutangaza inkuru zibogamye, ahubwo bagatangaza inkuru babanje kubaza impande zose zirebwa n’inkuru itangazwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma Nyinawumuntu Domitille yavuze ko amahugurwa bahawe ari ingirakamaro kuko ngo ayo mahugurwa abafunguye amaso, bagiye gukorana n’itangazamakuru nta kwimana amakuru kandi aho bagize ikibazo basome neza itegeko kuko barihawe,  kandi ngo bizabafasha mu mirimo bakora buri munsi. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yashimiye RGB, RALGA n’abafatanyabikorwa bitabiriye inama, abizeza ko itegeko bahuguwe ho bazarisakaza mu bayobozi bose bakoresheje uburyo bushoboka bwose.

Ku birebana n’ingengo y’imari igenerwa itumanaho n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko Akarere ka Rulindo mu ngenego y’imari y’umwaka wa 2017/2018 hagenwe miliyoni 100 z’ibikorwaby’itumanaho n’itangazamakuru ngo n’ubwo nayo akirimake ugereranyije n’ibikorwa biba bikenewe gukorwa.  

Umuyobozi w’Akarere yashoje inama yizeza abayitabiriye ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo butazigera bwimana amakuru akwiye gutangazwa kandi ko batazigera bahutaza umuturage bamuziza ko yatanze amakuru.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*