Ku itariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, mu Rwanda, hizihizwa umunsi w’Intwari. Mu Karere ka Rulindo ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye muri buri mudugu, aho abaturage bahuye   bagahabwa ubutumwa bubashishikariza kurangwa n’ubutwari. Insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti : “dukomeze ubutwari twubake u Rwanda twifuza.

Ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye mu mudugudu wa Buhira, Akagari ka Bukoro, Umurenge wa Mbogo aho abaturage bifatanyije na Honorable Depite Bitunguramye Diogene, Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 305 Col David Murenzihamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP Jean Bosco Rudasingwa.

Honorable Depite Bitunguramye Diogene, mu ijambo rye, yasabye abaturage kurangwa n’ubutwari bakagera ikirenge mu cy’intwari zitangiye igihugu zikakibohora amacakubiri, inzangano n’ivangura. Yabasabye kuba intwari bashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage, bakitandukanya n’ikibi.

Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel, yagarutse ku mpamvu u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intari, asobanura ko Intwari zitangiye U Rwanda zakoze ibikorwa by’indashyikirwa akaba ariyo mpamvu umunsi nk’uyu Abanyarwanda bicara bagasubiza amaso inyuma bakibuka aho igihugu cyavuye, bagafata ingamba zo gusigasira ibyagezweho kandi bagafata amasomo ku bikorwa by’ubutwari byakozwe bakirinda guha icyuho abasenya ibyagezweho ahubwo bagaharanira kugera ku iterambere rirambye.

Mu midugudu itandukanye abaturage bifatanyije n’abayobozi ndetse n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere mu kwizihiza umunsi w’Intwari, bacinya akadiho bishimira ibyiza bagezeho birimo amazi meza, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’imihanda.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*