Ku wa 27 Mutarama, 2018  hirya no hino mu Karere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, guhanga imihanda no kuyisana, gukora isuku ku bigo byubatsweho ibyumba by'amashuri bishya, kubakira abatishoboye amacumbi n'ubwiherero ndetse no kuvugurura urutoki hagamijwe kongera umusaruro.

Ku rwego rw'Akarere ibikorwa by'umuganda rusange byabereye mu murenge wa Base, Akagari ka Rwamahwa,  umudugudu wa Kiruri, mu rwunge rw'amashuri rwa Kiruri ahubatse irerero ry'Abana (ECD). Ibyo bikorwa bikaba byibanze ku gutunganya ubusitani bw'iryo rerero no gukora isuku ku muhanda ugana ku ishuri.

Muri uwo muganda, abaturage b’Umurenge wa Base bifatanyije n’Umunyamabana wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, Umuyobozi w'Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa Brigade commander ya 305 Col David Murenzi, Umuyobozi w'Ingabo zikorera mu Karere Lt Col Epimac Kayitare, Umuyobozi wa Police mu Karere SSP Jean Bosco Rudasingwa, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere Lt Col John Ndoli, abayobozi b'Akarere bungirije bombi, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ubutumwa bwatanzwe bwashishikarije abaturage kubungabunga umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe,  kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, kugira isuku, kurwanya ihohoterwa ndetse bahabwa n’ubutumwa bujyanye no kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari wizihizwa ku itariki ya mbere Gashyantare.

Umuganda witabiriwe ku buryo bushimishije, nyuma y’ibiganiro abaturage bacinya akadiho.  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*