Mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo ku wa 08 Ukwakira 2017 hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri, Umudugudu wa Kabanda.

Abitabiriye ibirori baganirijwe ku nsanganyamtsiko y’umunsi igira iti : “Duteganyirize ejo hazaza duteza imbere kuzigama”.

Umusaza Gatwarangabo Denys, wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru bagenzi be, yashimiye ubuyobozi bw’igiuhugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uburyo budahwema guteza imbere abanyantege nke. Mu ijambo rye yagize ati : “Mu izina ry’abage mu zabukuru bagenzi bange, ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu butuzirikana muri gahunda zose z’igihugu bagamije kuduherekeza muntege nke zacu. Harakabaho Paul Kageme watuzaniye VUP, Ubudehe, Girinka, Mitiweli n’izindi gahunda ziteza imbere abatishoboye. Ni ubwambere mu mateka y’u Rwanda twebwe abasaza duhabwa amafaranga ya pansiyo kandi tutarakoreze imirimo ya Leta, hari ibyiza birenze ibyo?  Umunsi nk’uyu rero ni umunsi w’umunezero kuri twebwe, Perezida Kagame Imana ikomeze imwongerere imigisha n’imyakamyinshi yo kuyobora u Rwanda.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel yasabye abakiri bato guharanira kwizigama bateganyiriza ejo hazaza, kugira ngo igihe bazaba bageze mu zabukuru bazabeho neza. Yabasabye kandi kuba hafi y’abageze mu zabukuru, bakabunganira mu mirimo mito yo murugo ndetse abakeneye ubufasha mu bikorwa by’isuku bakabibafashamo nk’ababyeyi babo. Yasabye urubyiruko kwigira ku bageze mu zabukuru kugira ngo ubumenyi bafite butazazima. Yagize ati : “Abageze mu zabukuru bafite ubumenyi bwinshi, mubegere babavungurire kuri ubwo bumenyi kuko bibitseho ubumenyi bwinshi kandi bwabafasha kwiteza imbere. Mubegere mubaganirize kandi mubafashe mu kubahereza amazi, kububakira ubwiherero butunganye, n’ibindi bikorwa bibafasha gusaza neza.”

Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, wabanjirijwe n’icyumweru cy’ibikorwa byo gufasha abageze mu zabukuru bahabwa ubufasha bunyuranye burimo kubafasha ibikorwa by’isuku, kubasanira amazu, kubasura no kubaremera.

Muri ibi birori  bamwe mu bageze mu zabukuru baremewe ibyo kurya ndetse n’ifu y’igikoma. Abato n’abakuru bari bitabiriye ibirori basabanye kandi bacinya akadiho.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*