Ku wa 05 Ukwakira 2017 mu Murenge wa Mbogo, mu Karere ka Rulindo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Paruwasi nshyashya y’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rulindo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Bwana Kayiranga Emmanuel, yashimiye Itorero rya ADEPR ubufatanye badahwema kugaragariza inzego z’ibanze mu gukumira ibyaha no guhindura imyumvire y’abayoboke ba ADEPR ndetse n’iy’abaturage muri rusange. YishimiyeParuwasi nshyshya yavutse ndetse avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka iterambere ry’Akarere.

Yagize ati : “Iyi Paruwasi ni amaboko mashya twungutse mu Karere kacu ka Rulindo. Uwasenze ayoborwa na Roho w’Imana,nta gushidikanya rero aba bakristu bazadufasha mu rugamba rwo guteza imbere Akarere.” Yabasabye abari bitabiriye ibyo birori inkunga y’isengesho, bakajya bibuka gusengera abayobozi babo kugira ngo babayoborane ubushishozi maze igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.

Paruwasi ya Mbogo itangiranye abakirisitu 1261, ikaba yahawe Umushumba witwa Silas Ntwayabiri.

Mu butumwa Umushumba w’Ururembo rw’Amajyaruguru, Reverand Pasteur Sebadende Emmanuel, yahaye Pasteur Silas Ntwayabiri yamusabye kutabika italento yahawe ahubwo akazarikoresha rikunguka rikabyara ayandi menshi. Yagize ati : “Muvandimwe, mwene Data Mushumba, uragijwe intama 1261, urasabwa kuzikenura zikunguka izindi, maze mu minsi mike nkazumva muntumira gutaha Paruwasi mwibarutse, Ubwami bw’Imana bukogera hose.”

Paruwasi ya ADEPR Mbogo ifite imidugudu icyenda ibarizwamo abakirisitu 1261, ikaba yavutse ari iya 14 mu Karere ka Rulindo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*