Hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo, kuri uyu wa 05 Ukwakira 2017 abarimu bahuriye hamwe ku rwego rw’Umurenge bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu bishimira ibyiza bagezeho mu burezi, bazirikana insanganyamatsiko igira iti : “Umwarimu ushoboye, inkingi y’ireme ry’uburezi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Bwana Kayiranga Emmanuel, yashimiye abarimu bo mu Murenge wa Mbogo akazi k’ubwitange bakora ko kurerera igihugu, abasaba kugakora bagakunze.  Yagize ati : “akazi k’uburezi mukora ni umuhamagaro, uwaje aje gushaka amafaranga karamunanira akigendera. Ubuyobozi buzirikana kandi bubashimira uruhare rukomeye mugira mu iterambere ry’igihugu. Ubumenyi mutanga nibwo musingi wa byose, umuyobozi wese iyo ava akagera yanyuze ku ntebe y’ishuri muri ab’igiciro.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yabashimiye ubwitangebagize mu gushyigikira amatora ya Perezida wa Repubulika kandi bakitwara neza, amatora akarangira mu mutuzo. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero, inyangamugayo no kurangwa n’urukundo rwa kibyeyi. Yabasabye kandi gutoza abana barera kwimakaza isuku yaba aho bigira, aho batuye no ku myambaro. Yabasabye gushyira hamwe, abayobozi b’amashuri basabwe kwirinda kuryama ahubwo bakaba hafi y’intama baragijwe kandi bagaharanira ko habaho impinduka nziza mu baturanyi b’ishuri.

Umwarimu uhagarariye abandi, mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uburyo badahwema guteza imbere uburezi ndetse na mwarimu muri rusange. Yashimiye intambwe imaze guterwa aho bafite banki Umwalimu SACCO ibafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye kandi ku nyungu ntoya.

Muri ibi birori, umwarimu wabaye indashyikirwa mu kunoza akazi ke, muri buri Murenge yahawe ishimwerya mudasobwa yo mu bwoko bwa positive hamwe na certificate y’ishimwe byose byagenwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB.

Ibirori byaranzwe n’imikino hagati y’amakipe y’abarezi, ubusabane no gusangira bishimira ibyiza bagezeho mu guteza imbere uburezi.

Umunsi Mpuzamahanga w’umwarimu watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu Mwaka wa 2002.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*