Hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Rulindo ku wa 30/09/2017, hakozwe ibikorwa by’umuganda rusange ngarukakwezi. Ibyo bikorwa byibanze ku guhanga imihanda no kuyisana, gukora ibiraro no kubisana, gufasha abatishoboye kubona amacumbi n’ubwiherero busukuye hamwe, kubakira absenyewe n’ibiza ndetse no kubaka ibyumba by’amashuri bizasimbura ibishaje.

Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Hon. Evode Uwizeyimana, Depite Bitunguramye Diogene hamwe na Umuyoboozi wa Polisi mu Karere SPT Jean Bosco Rudasingwa bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Butare, Umudugudu wa  Ryanyirakayobe, mu bikorwa byo gusiza ikibanza kizubakwamo inzu imwe irimo enye (four in one) izatuzwamo imiryango yimuwe n’ibikorwa bya dam ya Muyanza. Muri uyu muganda, abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi bafite ishyaka.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye, by’umwihariko bashishikarizwa kugira isuku ku muibiri, aho batuye n’aho bakorera. Abaturage bashishikarijwe kandi kwitabira umuganda udasanzwe w’ibikorwa byo kubaka amashuri yo gusimbura ibyumba bishaje kugira ngo abana bigire heza kandi hatekanye bityo bazabe ingirakamaro.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Hon. Evode Uwizeyimana yasabye abaturage gukoresha neza igihe cyabo bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere. Yabasabye kwirinda amakimbirane no kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakirinda ko hari icyawuhungabanya kuko umutekano ariwo soko y'iterambere rirambye.     

Abaturage basabwe kandi kwitegura neza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gitangira ku itari ya 01 Ukwakira kigasozwa ku itariki ya 7 Ukwakira. Hon Depite Bitunguramye Diogene yibukije abaturage ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ari umwanya wo kwicara bagasuzuma intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge nyuama y’amahano ya Jenoside yagwiriye igihugu cy’u Rwanda.  Ygize ati : “ Ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu bumwe n’ubwiyunge,, kuganira ku nzitizi zaba ziri mu bumwe n’ubwiyunge aho dutuye mu midugudu zaba zihari tugafata n’ingamba zo kuzikemura.” Hon Depite Bitunguramye yasabye abaturage kuzitabira gahunda zose ziteganyijwe muri iki cyumweru kandi bagatanga ibitekerezo bigamije gushyigikira nokwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Abitabiriye umuganda kandi baganirijwe ku myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa ku itariki 10/10 buri mwaka ndetse n’Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru uba ku wa 08/10 buri mwaka.

Nyuma y’ibiganiro, imiryango 40 yimuwe n’ibikorwa byo kubaka dam ya Muyanza, izafasha abaturage kuhira imyaka, mu Murenge wa Buyoga, batomboye inzu bazaturamo, buri wese amenya inzu ye yubakiwe mu mudugudu w’ikitegererezo (IDP Model Village).     

Ibiganiro byashojwe no gucinya akadiho, abaturage bishimira imiyoborere myiza bagezwaho na Perezida Paul Kagame.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*