Ku wa 29/09/2017, ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, ku nkunga ya TIGO, mu Murenge wa Tumba hatangijwe umudugudu w’ikitegererezo mu ikoranabuhanga, aho abaturage begerejwe serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga, harimo kwigishwa mudasobwa ku buntu,   interineti y’ubuntu ihoraho, serivisi za TIGO Cash, amashanyarazi ku muhanda, batibagiwe na serivisi z’ubuzima zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Bwana Kayiranga Emmanuel yavuze ko ari ibyishimo byinshi ndetse by’agahebuzo kuba Rulindoariyo ibaye iya mbere mu gutangirizwamo uwo mudugudu w’ikitegererezo. Yagize ati : “Ni ishema kuri twebwe abanya Rulindo kubona ibikorwa nk’ibi by’ikoranabuhanga bitangirizwa mu Karere kacu, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza n’ubudasa bw’u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame.” Yasabye abaturage gusigasira ibikoresho bahawe kugira ngo bizafashe n’abazabakomokaho.

Afungura ku mugaragaro uwo mudugudu w’ikitegererezo mu ikoranabuhanga, Minisitiri muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Nyakubahwa Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko uyu mudugudu uje gufasha abaturage bose kubigisha no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga, hibandwa kuri gahunda z’uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi. Minisitiriyasabye abaturage gutinyuka bagakoresha ibikoresho bahaweku buntu kandi bakumva ko biri mu nyungu zabo.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu budahwema kuzirikana n’abatuye mu cyaro bukabagezaho ibyiza by’ikoranabuhanga. Yasabye abaturage kubyaza umusaruro mudasobwa bahawe, nabo bakaba abaturage basobanutse bajyanye n’icyerekezo mu ikoranabuhanga.

Byitezwe ko muri uwo mudugudu hazajya hatangirwamo servisi z’Irembo, umuturage akabasha kwishyura serivisi za Leta adakoze urugendo runini ajya gushaka izo serivisi. Uretse gutanga izo serivisi n’ibijyanye no kwishyura bizakorerwa muri uwo mudugudu kuko hari na serivisi za TIGO Cash nka bumwe mu buryo bwifashishwa mu kwishyura serivisi za Leta.

Ku ikubitiro hatanzwe izu irimo mudasobwa 12 zifite interineti cgangwa murandasi zizafasha abaturage kwihugura mu ikoranabuhanga. Hari umukozi uhoraho uzajya ufasha abaturage kwihugura ndetse no mu bindi bakenera kuri mudasobwa. Muri uwo mudugudu kandi hari murandasi y’ubuntu ku buryo umuturage afata telefoni ye cyangwa mudasobwa akicara agakoresha iyo murandasi, bikamufasha kujya ku  mbuga nkoranyambaga ku kumenya amakuru yo mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kuba yakora ibikorwa bimwinjiriza amafaranga yifashishije iyo murandasi.

Umurenge wa Tumba ufite abaturage basaga ibihumbi 21babarizwa mu ngo zisaga ibihumbi bitanu.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*