Uyu munsi kuwa 04 Nyakanga 2017 mu Karere ka Rulindo kimwe n'ahandi mu gihugu hose hijihijwe umunsi wo kwibohora. Ibirori byijihirijwe mu midugudu yose igize Akarerevka Rulindo uko ari 494, ku rwego rw’Akarere byizihirizwa mu Murenge wa Rusiga mu Kagari Taba.

Muri ibi birori, abaturage batanze ubuhamya bavuga ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo kwibohora, aho bagarutse cyane ku kwibohora ubukene n’ubujiji ariko bagashimangira ko ikivi bataracyusa urugamba rukomeje.

Mbonigaba Joseph yatanze ubuhamya bw’uko mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu yari atuye muri nyakatsi, mu ntambara agahunga yahunguka agasanga iyo nzu yarahirimye akabura aho atuza umugore n’abana. Yaje gukorera amafaranga mu biraka yakoraga akagenda yizigama, ndetse afunguza konti muri SACCO nyuma yubaka inzu kandi nziza ibereye umuryango. Mbonigaba kandi ubu akora ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye kuburyo ahaza umuryango we kandi agasagurira isoko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper mu ijambo rye, yashimiye abaturage b’Akagari ka Taba uburyo barwana urugamba rwo kwibohora ubukene bakora bakiteza imbere. Yavuze ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubatekereza iminsi yose, bagejejweho amazi meza, mu minsi ya vuba bakazabakorerea umuhanda uzabahuza n’Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Muvumo.  

Mulindwa Prosper yagize ati : “Urugamba rw’amasasu rwararangiye ariko urugamba rwo kwibohora ubujiji, ubukene, umwanda n’inzara rurakomeje. Buri wese arasabwa gutanga umusanzu we muri urwo rugamba.”

Depite Kalisa Evariste wari wifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Taba, Umurenge wa Rusiga, nk’umudepite uvuka mu Karere yashimye abaturage Taba ba aho bageze biteza imbere kuko ibikorwa byabo bigaragara. Yagize ati : “Mu bihe bya shize Taba ntiyari imeze gutya, uyu munsi wa none murakeye ku mubiri no mu mitekerereze. Ubu mufite amashuri abana bariga, mwujuje Poste de santé, amazi meza yabagezeho kandi murahinga mukeza. Ibi byose rero bigaragaza ko mwibohoye kandi mufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mukenyere rero dukomeze kurwana urugamba rwo kwibohora turwanya ubukene, inzara, uburwayi n’ubujiji.

Hirya no hinomu Mirenge itandukanye bizihije umunsi wo kwibohora bishimira ibyiza bagezeho kandi bataha ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Mu murenge wa Cyinzuzi batashye inzu zubakiwe abatishoboye, mu Murenge wa Masoro, mu rwego rwo kwibohora umwanda bimakaza isuku batanze matelas muri gahunda ya dusasirane. Hanamuritswe kandi umusaruro w'ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori abaturage  bagezeho    mu rwego rwo kwishimira ibyiza bagezeho.

Hirya no hino ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 23 yo kwibohora byashojwe n’ubusabane binyuze mu mikino inyuranye hamwe n’umupira w’amaguru.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*