Ku wa 02 Nyakanga 2017, mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Burega habaye umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Icyo gikorwa kikaba cyabimburiwe no kunamira no  gushyira indabo ku nzibutso icyenda za Jenoside ziherereye hirya no hino mu Mirenge y’Akarere ka Rulindo.

Muhanika Isae, Umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze uburyo yatotejwe agateshwa agaciro n’abashakaga kumwica ariko Imana igakinga akaboko akarokoka. Yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza RPA zamurokoye ndetse zigahagarika Jenoside.

Dukuzumuremyi Theodore, uhagarariye Ibuka mu Karere, mu ijambo rye yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside, abasaba gukomera no guharanira kwiyubaka bakirinda guheranwa n’agahinda.

Honorable Depite Mukayijore Suzanne, yasabye ababuze ababo gukomeza kwihangana, kuko ababo bapfuye bazize amaherere. Yasbye ababyeyi kwirinda kugoreka amateka bayasobanurira abana babo uko atari. Yabasabye kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati : “Kuvuga amateka uko Atari ni uguhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya.”  Yasobanuye ko ubuyobozi bubi aribwo bwagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko itotezwa ry’Abatutsi ryabnje kubaho bagatukwa, bagateshwa agaciro, bagatwikirwa amazu ubuyobozi bubi burebera.

Depite Suzanne yasabye abazi aho imibiri itarashyingurwa iherereye kuhamenyekanisha nabo bagashyingurwa mu cyubahiro cyibakwiye. Yagize ati : “Birababaje kuba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kandi ababishe cyangwa abafite amakuru bicecekeye. Ni ukuri ufite amakuru ayatange nashaka ayandike ku gapapuro agate mu muhanda cyangwa akoreshe n’ubundi buryo butuma abantu batamenya uwatanze ayo makuru, icyo twifuza ni uko abazize Jenoside bashyingurwa mu cyubahiro.” Yasabye  kandi abitabiriye uyu muhango gufasha imfubyi n’abapfakazi, bagaharanira gusigasira nokurinda ibyiza igihugu cyacu cyagezeho kandi bakazirikana n’uwabibagejejeho ariwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Muri uyumuhango, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abasizwe iheruheruna Jenoside, abaturage 40 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza.

Mu Karere ka Rulindohari inzibutso za Jenoside 9 zishyinguyemo imibiri 18,752 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.  

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*