Mu Karere ka Rulindo ku wa 29 Kamena 2017, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, abaturage bakanguriwe kwibumbira mu makoperative kuko ari umusingi w’iterambere rirambye. Insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti : ”Dukorere hamwe mu makoperative ntawe usigaye inyuma, duteze imbere iby’iwacu, dushyigikira imiyoborere myiza.”

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative basobanuriwe itandukaniro riri hagati ya koperative n’ibimina, amatsinda n’amashyirahamwe ndetse basobanurirwa n’inzira amashyirahamwe anyuramo ngo abone ubuzima gatozi. Amashyirahamwe yasabwe gukora cyane kandi agaharanira kuba koperative kuko kujyamuri koperative bifite inyungu nyinshi.

Madamu Nyiramajyambere Josephine,  Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere, yasabye abaturage gukorera hamwe kuko aribyo bizabafasha kwihuta mu iterambere. Yabasabye kugira ishyaka ryo guteza imbere iby’iwacu bikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), bagaharanira ko koperative zabo zitera imbere bakirinda kuba baringa no kuryamisha ubuzima gatozi bwabo. Abibumbiye muri koperative basabwe gukorera ku mihigo kandi bakagaragaza ibyo bakora, bagakorana n’ubuyobozi kuko aribyo bizabafasha kubona isoko ry’ibyo bakora.

Mujawayezu Marie Josée ukora ububoshyi by’ibiseke muri koperative Ngwinukore Bushoki, yatanze ubuhamya bw’uko yateye imbere abikesha gukorera muri koperative, ubu kaba ageze ku rwego rwo kwigisha urubyiruko kuboha ibiseke ndetse Koperative yabo ikaba ifite isoko ry’ibyo baboha muri America.

Mujawayezu yagize ati : ” Kera ngikora ngenyine byarangoraga kubona isoko ry’ibyo nkora, narabohaga nabijyana ku isoko nkirirwa mbibungana kuko nabagankoranta commande nahawe kandi ntaho ngira mbarizwa hazwi, nta fagitire y’ibyo ngurisha, ibyo byose bikambera imbogamizi. Ariko ubu kuko Koperative yacu ifite ubuzima gatozi n’icyicaro kizwi, abazungu baduha commande tukaboha twebwe tugenda tugemuye ibyo badusabye ifaranga rijya kuri konti twigarukira tudataye umwanya w’ubusa dutegereza abaguzi tutasezeranye. N’abandi babishaka batari abazungu baraza tukabakorera ibyo bifuza, ubu tumeze neza muri Koperative Ngwinukore Bushoki.”

Nyuma y’ibiganiro Ubuyobozi bw’Umurenge bwasinyanye imihigo y’umwaka wa 2017-2018 na Koperative zikorera mu Mirenge.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi, aho Akarere ka Rulindo kahawe icyemzo cy’ishimwe cyo gushyigikira no guteza imbere amakoperative. Mu karere ka Rulindo, byabereye mu midugudu yose igize akarere. Ni ku nshuro ya 13 uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe hano mu Rwanda.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*