Uyu munsi ku wa 24/06/2016, hirya no hino mu mirenge igiza Akarere ka Rulindo habaye ibikorwa by’umuganda rusange ngarukakwezi. Ibyo bikorwa byibanze ku guhanga imihanda no kuyisana, gukora ibiraro no kubisana, gufasha abatishoboye kubona amacumbi n’ubwiherero busukuye hamwe no gutunganya site z’imiturire.

Umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’abadepite Kalisa Evariste na Depite Bitunguramye Diogene bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mbogo,Akagari ka Bukoro, Umudugudu wa  Kibamaba, mu bikorwa byo gutunganya site y’imiturire bahanga umuhanda.

Muriuyu muganda, abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi bafite ishyaka ryo kwitunganyiriza site y’imiturire.

Abatuye Umudugudu wa Kibamba bashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe kuko bakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru. Bishyize  hamwe bageza umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu  wabo, igikorwa cyose kikaba gifita agaciro ka miliyoni 14, abaturage bakaba baragizemo uruhare rwa miliyoni hafi 8.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye, by’umwihariko bashishikarizwa guharanira kwigira nokwihesha agaciro, bakumva ko bazatungwa n’ubwenge bwabo, bagakora cyane kandi bakirinda gusabiriza. Basabwe gukoresha ubwonko bwabo cyane bagatekereza icyabateza imbere ahokwiringira inkunga n’imfashanyo.

Abaturage basabwe kandi kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika, twitegura, azaba ku wa 03-04 Kanama 2017. Baganirijwe ku bukangurambaga ku isuku buteganyijwe kandi basabwa kugira umuco w’isuku haba ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera. Abafite ubwiherero budatunganye basabwe kuba babutunganyije bitarenze ibyumweru bitatu.

Abitabiriye umuganda kandi bibukijwe ko Umunsi Mpuzamahanga w’amakoperative uzaba ku wa 29/06/2017 basabwa kuwitegura neza no kuzawitabira mu midugudu aho batuye. Bibukijwe kandi akamaro ko kwibumbira mu makoperative, basabwa kurangwa n’ubunyangamugayo muri koperative zabo.

Abadepite bari mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPD), barangajwe imbere  na Depite Bitunguramye Diogene, batanze ubutumwa bushishikariza abaturage kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere n’akamaro bifitiye abana, ababyeyi n’igihugumuri rusange. Basabwe kwandikisha abana bavuka no gusibisha abapfuye kuko bifasha igihugu mu igenamigambi hagendewe ku mibare nyayo y’abaturage.

Nyuma y’umuganda kandi abagore bo mu Kagari Ka Bukoro, Umurenge wa Mbogo bibumbiye mu matsinda yo kwizigama, mu rwego rwo guca nyakatsi ku buriri batanze matelas 38 zizabafasha kuryama heza no kunoza isuku mu miryango yabo.

Depite Kalisa Evariste yasabye abahawe matelas kuzifata neza kandi bakarushaho kunoza isuku mu miryango yabo, asaba abaturage muri rusangeguhuriza hamwe bakarwanya umwanda bakimakaza isuku mu miryango yabo kandi abagize umuryango bose bakabigiramouruhare.

Ibiganiro byashojwe no gucinya akadiho, abaturage bishimira imiyoborere myiza bagezwaho na Perezida Paul Kagame.

 

  

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*