Kuri uyu wa15 Kamena 2017, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’Akarere ka Rulindo, abaturage basabwe gukunda umurimo, kuwunoza no kwigira ku bikorwa abafatanyabikorwa barimo kumurika.

Afungura iri murikabikorwa, Bwana Munyandamutsa Jean Paul Umuyobozi ushinzwe imiryango y’abafatanyabikorwa mu amajyambere (JADF), mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborerere (RGB) yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iteram,bere ry’Akarere n’iry’igihugu muri rusange.

Yavuze ko imurikabikorwa ari uburyo bwiza bwo gutambagira Akarere ukakamenya n’ibihakorerwa byose kandi hatabayeho gukora urugendo rurerure. Yashimiye Perezida wa Repubulika uburyo umutekano ubungabunzwe kuko ariwo soko y’iterambere n’imitekerereze myiza.

 Bwana Munyandamutsa Jean Paul yasabye urubyiruko gusura ibikorwa by’Akarere n’abafatanyabikorwa kandi bagatahana ishyaka ryo kubyigiraho, yibutsa kandi ko u Rwanda rwihaye intego y’icyerekezo 2050 aho buri mu Nyarwanda wese agomba kuba afite ubuzima bwiza n’ubukungu buhagaze neza bishingiye ku ikoranabuhanaga, yagize ati : “Rubyiruko murasabwa gukura amaboko mu mifuka mugashsishikarira umurimo kandimugahanga udushya kuko nibyo bizabafasha kwihuta mu iterambere, aha hari ibikorwa byinshi mubirebe, mubyigireho namwe mukore.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Rulindo, Padiri Nzabonimana Augustin, yashimangiye ko ubufatanye aribwo soko y’iterambere. Asaba abafatanyabikorwa kumva ko mbere ya byose ibikorwa bakora bigomba kuba bigamije iterambere ry’umuturage no kumwigisha guhanga umurimo no gukoresha ubwenge bwe n’imbaraga ze. Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uburyo ashyigikira abikorera ndetse avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo biteguye kuzitabira amatora yo ku wa 04 Kanama 2016 bakamutora.

Muri iri murikabikorwa, abafatanyabikorwa baramurika ibikorwa bitandukanye birimo umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga, kawa, imbuto, ibihumyo, indabo, ibinyampeke, ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye, isombe n’ibindi. Hari kandi  abafatanyabikorwa bamurika ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, amashuri yigisha imyuga agaragaza ibyo bakora, umwarimu wahanze uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kurinda urugo hakoreshejwe ibyuma bitabaza igihehe hari umuntu utambutse ku rugo nijoro, abagore bacuruza  ibitambaro bikoranye isuku bikoze neza kandi byujuje ubuziranenge bifasha abagore n’abakobwa igihe bagiye mu mihango, ubucuruzi bw’isombe itunganyije irimo ibirungo n’inyama, iyo sombe ikaba ihira iminota 5 gusa, amavuta ahendutse akoze mu bihwagari gusa, serivisi z’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo n’izindi ndwara zitandukanye, serivizi z’ubutaka n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bitandukanye.

Muri iri murikabikorwa, Komisiyo y'igihugu y'amatora nayo ntiyatanzwe, irimo gusobanurira ababagana ibijyanye n'imyiteguro y'amatora y'Umukuru w'igihugu n'uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y'itora.

Iri murikabikorwa rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti : “Nk’uwikorera, ubufatanye bubumbatiye umuco, isoko y’iterambere rirambye. Rulindo Ikirezi twambaye.Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 18 Kamena 2017.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*