Kuri uyu wa 20 Nzeri, umurenge wa Kisaro watashye ku mugaragaro SACCO yawo. N’ubwo mu birori byo gutaha iyi SACCO hashimwe ibyiza byinshi  iyi SACCO yagejeje ku baturage hakanahembwa abakoranye neza nayo kurusha abandi, hanagarajweko n’ubwo abagore bagize umubare munini w’abatuye uyu murenge ubwitabire bwabo mu gukorana nabo bukiri hasi ugereranyije n’abagabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu Mulindwa Prosper, yashimiye abaturage bagira uruhare mu guteza imbere SACCO yabo n’abitabira ibikorwa bitandukanye by’iterambere, kuko batanga umusanzu mu iterambere ry’Akarere, bakanagafasha kugera ku mihigo kaba kiyemeje kugeraho.

Uyu muyobozi yemeza ko ubufatanye bw’abaturage, abikorera n’izindi nzego zitandukanye bigeze ku rwego rushimishije. N’ubwo ibyagezweho bitanga icyizere mu iterambere, umuyobozi w’Akarere wungirije asaba abagore gushishikarira kwegera ibigo by’imari kuko  bigaragara ko umubare wabo ukiri muto cyane.

Uyu murenge SACCO watashywe ku mugaragaro kuri ubu ufite abanyamuryango bagera ku 2,938, naho ubwizigame bukaba bugeze ku mafaranga 68,57,684.

Uyu muhango wanahuriranye n’imurikabikorwa ry’ibyo umurenge wagezeho. Utugari  twaje imbere mu gukora neza twahembwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira amahoro(PAX PRESS) bagize uruhare mu gutanga ibihembo batanga telefoni zigendanwa 6. Bauduin Twizeyimana uhagarariye iri shyirahamwe, avugako batekereje gutanga izi telefoni mu rwego rwo gufasha abaturage kujya bahana amakuru ku buryo buboroheye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*