Uyu munsi ku wa 25 Ukwakira 2018 mu cyumba cy'inama kuri Nyirangarama Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel ari kumwe n'Abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere aribo  CO 75 Bn info. Lt Col Joseph Mwesigye, Umuyobozi wa Polisi  mu Karere CIP Laurent Rafiki, Umuyobozi w’inkeragutabara mu Karere  Lt Col John Ndoli, n’Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu nKarere Ntabana Cyrillebayoboye inama yabahuje n'Abayobozi b'Amadini n'amatorero akorera mu Karere ka Rulindo.

Haganiriwe ku ngingo zikurikira:

1. Itegeko rishya rigenga imikorere y'Amadini n'Amatorero;

2. Uruhare rw'Amadini n'Amatorero mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage bagira uruhare mu gukemura ibibazo bya Human Security;

3. Ikiganiro kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda."

Muri iyi nama Abayobozi b'Amadini n'Amatorero nyuma yo kugaragarizwa ibikubiye mu itegeko rishya rigenga imikorere y'Amadini n'Amatorero basabwe kurisoma kandi bakubahiriza ingingo zikubiyemo kuko ntawe uzitwaza ko atabimenye.

Ku bijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, abari mu nama biyemeje kubigira ibyabo kandi bagakomeza ubukangurambaga mu bayoboke babo babigisha kugira isuku, kubaka ubwiherero butunganye, kwirinda amavunja, kwirinda kuraza amatungo mu nzu bararamo, kurwanya imirire mibi no kujyana abana mu ishuri. Ubwo butumwa bugatambutswa mu nsengero hose no mu makoraniro/amateraniro y'abasenga.

Nyuma yo kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje kwimakaza indangagaciro y’Ubunyarwanda mu bayoboke babo kandi bo ubwabo bakumva ko bafitanye isano ikomeye yo kuba Abanyarwanda, bakabyigisha mu nsengero, abayoboke babo bakimakaza urukundo bityo bakarangwa no gufashanya hagamijwe kuzamura imibereho myiza ya buri muturage.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*