Sitasiyo y’amashanyarazi yo mu Ntara y’Amajyaruguru ya Rulindo – Gifurwe   yongerewe ubushobozi ngo zikemure ikibazo cy’ibura n’itakara ry’amashanyarazi mu bice bigaburirwa n’iyo sitasiyo. Ni mu mushinga Banki Nyafurika itsura amajyambere, BAD, yagurijemo u Rwanda miliyoni 46$ mu 2015.

Sitasiyo ya Rulindo yubatswe mu 1980, ifite ibyuma biringaniza umuriro ungana na MVA 3.15, ariko yari imaze gusaza bituma hubakwa iyisimbura itanga 20 MVA, bifasha gutandukanya no kugeza umuriro w’amashanyarazi mu miyoboro ine iyishamikiyeho irimo uwa Byumba, Base, Musasa na Gasiza.

Iya Gifurwe yubatswe mu 1994 ariko kubera gusaza, umuriro wari usigaye ubura bya hato na hato. Yahawe icyuma kiyungurura umuriro ungana na MVA 10, hasanwa n’imiyoboro ya Gakenke, Ntaruka na Kirambo.

Umuyobozi wa REG, Eng Weiss Ron, yavuze ko sitasiyo ya Rulindo yuzuye muri Gashyantare uyu mwaka hamwe n’iya Gifurwe, zitwaye miliyoni 7.2 z’amadolari.

Mu buhamya bwa Mutuyemungu Egidie, umuturage wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, yavuze ko mbere y’uko iyi sitasiyo ya Rulindo-Gifurwe yongererwa ubushobozi, yakoraga business yo gutunganya imisatsi, ugasanga arahura n’ibura ry’umuriro rya hato na hato, hakaba n’igihe yabaga afite abakiriya, umuriro ukabura nk’amasaha atatu, bamwe bakarambirwa bakigendera, ibyo bikamudindiza mu bucuruzi bwe. Ubu kugeza aho bavugururiye sitasiyo ya Rulindo ngo ubucuruzi bwe bugenda neza kuko atakibura umuriro, ndetse ngo yaguze n’inzu akoreramo ifite agaciro k’amafaranga miliyoni icumi.

Nkusi Felicien utuye mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, usanzwe ari umubaji, yagize ati “Mbere tutarayabona nakoreshaga ingufu z’amaboko, nkoresha imbazo. Umuriro umaze kuza ibintu byose byaroroshye. Mbere ntabwo twinjizaga amafaranga kuko tutarangirizaga ku gihe.”

Ku munsi yakoraga urugi rumwe akabonaho inyungu ya 2000Frw, ariko ubu akora 10 akunguka 10000Frw ku munsi yanahembye abakozi batandatu akoresha.

Umunyanabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Uwase Patricie, yavuze ko baha “agaciro gakomeye” inkunga ya Banki Nyafurika itsura amajyambere kandi bishimira gukorana nayo “mu guhindura ubuzima bw’ abanyarwanda."

Visi Perezida ushinzwe ingufu muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, Amadou Hott, yavuze ko uyu mushinga w’amashanyarazi uzafasha abanyarwanda ibihumbi 155 barimo abikorera, ugafasha na leta kwihutisha kugera ku ntego yo gutanga amashanyarazi ku banyarwanda bose bitarenze mu 2024.

Yakomeje avuga ko ikigo ahagarariye kizakomeza gutera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Mu 2013 Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya 1% by’ingano y’amashanyarazi atakara, icyo gihe yari 23%. Mu 2016/17 yari 21,1% naho mu 2017/18 yari 19,6%.

REG ivuga ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ari 46,6%, intego ikaba ari uko mu cyerekezo 2020-2024 umuriro w’amashanyarazi ugomba kuzaba wageze ku baturage 100%.

Igikorwa cyo gutaha sitasiyo y’amashanyarazi ya Rulindo-Gifurwe, iherereye mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, yubatswe ku bufatanye na African Development Bank (AfDB) ni kimwe mu bikorwa bya “ADF Mid-Term review Field Visit” byahujwe no gusura ibikorwa remezo by’amazi by’umuyoboro wa Nyirambuga mu Murenge wa Tumba, nawo wubatswe ku bufatanye na African Development Bank

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*