Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wahujwe no kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa, bazirikana insanganyamatsiko igira iti :“twibuke umuryango twifuza turwanya gusambanya abana.” Ku rwego rw’Akarere uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri, umudugudu wa Kabanda; abaturage bifatanya n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Gasanganwa Marie Claire.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasobanuye ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1995, bimaze kugaragara ko umugore wo mu cyaro, ahera mu gitondo akora imirimo yo mu rugo no kwita ku bana, agahinga, agatera intabire, akita ku matungo, ariko bakavuga ngo ntacyo akora kuko atagira akazi kamuzanira umushahara.

Madame Gasanganwa Marie Claire yasabye abaturage kurwanya ubuharike n’ubushoreke bikunze kugaragara mu Mirenge ya Cyungo na Rukozo, kuko bikurura amakimbirane, umwiryane, ubukene, guta ishuri kw’abana, inda z’abangavu bashukishwa utuntu duto bakabafatirana mu bukene n’ubujiji, kudatanga mitiweli y’abagize umuryango no kuvutsa abagize umuryango uburenganzira bwabo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu ijambo rye, yagize ati: “Umunsi nk’uyu ni umwanya wo kwisuzuma ababyeyi bakareba niba babyara abana bashoboye kurera, kureba niba baha abana babo uburere buboneye kandi bakabaha urugero rwiza, kuko nibyo bizatuma habaho ubufatanye mu gukumira gusambanya abana.”

Yasabye ababyeyi guhuza imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge haba mu bakuze no mu bana; kuko gusambanya abana akenshi usanga bikorwa n’abantu baba barishoye mu biyobyabwenge. Yavuze ko umubyeyi wishoye mu biyobyabwenge ateshuka ku nshingano z’urugo, ugasanga umuryango we urasenyutse, abana bakabura uburere ndetse bagata ishuri, bakicwa n’inzara nabo byabayobera nabo bakishora mu biyobyabwenge ugasanga igihugu kirasenyutse.

Yasabye abagabo gushyigikira umugore, bakamurinda ihohoterwa kugira ngo batahirize umugozi umwe bagere ku iterambere.

Mu gusoza ibirori abagore baremeye bagenzi babo bafite amikoro make, babaha ibyo kurya n’intebe zo kwicaraho mu rugo.

Ibirori byaranzwe n’imbyino, indirimbo n’ubutumwa bw’ababyeyi n’urubyiruko bikangurira abagabo kwamagana abasambanya abana, gutwita kw’abangavu n’abahishira ihohoterwa.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*