Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangije uburyo bwa Long Term Saving Scheme (Ejo heza Ubwizigame bw'Igihe kirekire) buzafasha buri  Munyarwanda kwizigamira by’igihe kirekire mu cyiciro arimo; ubwo buryo bwitezweho gutuma buri Munyarwanda agira imibereho myiza cyane cyane ubwo azaba ageze mu za bukuru.

Ubu buryo bwatanzweho ibitekerezo kuri uyu wa mbere, tariki ya 15/10/2018 mu cyumba cy'inama cya Hoteli Dian Fossey Nyiramacibiri, mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara; ubwo  intumwa za Minisiteri y'igenamigambi, zatangaga amahugurwa kuri  Long Term Saving Scheme (Ejo heza Ubwizigame bw'Igihe kirekire) yahuje abayobozi batandukanye mu Karere ka Rulindo barimo abahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abakozi b'Akarere, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere hamwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

Intumwa ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RUTSINGA Jacques, yavuze ko uburyo buzatuma buri munyarwanda abasha kwizigamira bwatekerejweho, ndetse Ikigo cy’Abanyamerika Karen Consulting gishimangira ko bishoboka mu nyigo cyakoze guhera mu 2014, harebwa n’aho byakozwe nko mu Buhinde.

Yavuze ko ikibazo gishingiye ku kuba imibare iheruka yarerekanye ko mu Rwanda 10% aribo bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru, nabo barimo igice kinini kidafite ubundi bwizigame bwabafasha nko kwishakira icumbi, uburezi… igihe bataragera mu za bukuru.

Afungura aya mahugurwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko igikenewe ari uko Umunyarwanda wese yagira ubuzima bwiza n’igihe ageze mu za bukuru, bikazaturuka ku mafaranga make azaba  yagiye yizigamira hakiri kare, agashorwa ahandi akamubyarira inyungu. Guverineri yaboneyho asaba abitabiriye amahugurwa gutangira kwizigama bakoresheje telefoni ngendanwa zabo, aho banyura kuri *506# bakiyandikisha, ubundi bagakurikiza amabwiriza. Yabasabye kandi kutiherereana ibyo byiza bikazagezwa no ku baturage bandi maze buri Munyarwanda wese agashishikarizwa kwizigama, akzagira amasaziro meza.

Intumwa ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RUTSINGA Jacques, yavuze ko ubu bwizigame bushya bureba ibyiciro byose by’Abanyarwanda kugeza no ku badafite umushara uhoraho.

Buri wese azafashwa kwifunguriza konti, ajye atanga umusanzu hifashishwa za Sacco, banki, ibigo by’imari iciriritse ndetse na Mobile money, TIGO Cash n’ubundi buryo bw’imyushyurire bw’ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Uburyo busanzwe muri RSSB ni ugutanga umusanzu buri kwezi, ariko umunyamuryango w’ubu buryo niwe uhitamo amafaranga agomba kwizigamira, akayatangira igihe cyose bimworoheye.”

“Ni ukuvuga ko niba uri umuhinzi ukaba usarura kabiri mu mwaka, bukwemerera gushyiraho amafaranga kabiri mu mwaka. Niba uri umumotari urugero ubona amafaranga buri munsi, bukwemerera buri munsi gushyiraho cya gihumbi, bya bitanu, bitewe n’ubushobozi n’igihe waboneye amafaranga.”

Biteganywa ko umuntu ukorana na banki ashobora kuyisaba kujya ikura amafaranga kuri konti ye ikayashyirira mu kigega cy’ubwizigame, “bidasabye umuntu kubigiramo uruhare cyangwa kuvuga ngo wibagiwe.”

Ikindi ni uko niba umunyamuryango asanze azajya abasha gutanga nka 5000 Frw buri gihembwe, natabishobora kubera impamvu runaka nta bihano byashyizwemo, ndetse hateganyijwe n’uburyo bwo kwinjira mu myirondoro yawe ukaba wagabanya cyangwa ukongera umusanzu wiyemeje gutanga.

Ngo amafaranga umuntu yizigamiye nta musoro azatanga, azabanza azigame ndetse amafaranga yungutse na yo nta musoro leta izafataho.

Rutsinga yakomeje agira ati “Najya kuyakuramo, icyo gihe nibwo hazarebwa umusoro hashingiwe ku mategeko azaba ahari, ku nyungu azaba amaze kubona.”

Itegeko rya pansiyo risanzwe rivuga ko umuntu abona amafaranga yiteganyirije iyo ageze ku myaka ya pansiyo, ariko aha biteganywa ko ashobora kugira ibibazo amafaranga yazigamye n’inyungu yayo akabihabwa.

Aya mafaranga kandi azaba ashobora gutangwaho ingwate muri banki ku buryo ushobora kubona inguzanyo.

Yakomeje agira ati “Ubwizigame bw’abanyamuryango buzakorwamo ishoramari kandi rizakorwa n’abantu babizobereyemo, bagenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu ku buryo umutungo w’abanyamuryango uzaba ufite umutekano uhagije.”

Ibi byose kandi ngo bizaherekezwa n’amafaranga agera ku 250 000 Frw byo guherekeza umunyamuryango witabye Imana, na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda azasigira umuryango.

Banki Nkuru y’Igihugu izakomeza gukurikirana uko ubu bwiteganyirize bugenda, hari ikigo kibushyira mu bikorwa kandi gifite ikoranabuhanga rihambaye.

Biteganyijwe ko amahugurwa nk'aya azakomeza ku munsi w'ejo hahugurwa abafatanyabikorwa b'Akarere.

Bitarenze ku wa 30/10/2018 amahugurwa kuri Long Term Saving Scheme (Ejo heza Ubwizigame bw'Igihe kirekire) akazaba  yatanzwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hahugurwa ibyiciro bitandukanye by’abaturage, kugira ngo ayo makuru azagere ku baturage bose kandi bashishikarizwe kwizigama.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*